Kagere, Rwatubyaye na Nirisarike batsindiye amakipe yabo, Yannick, Papy basoza icyumweru mu marira

Kagere, Rwatubyaye na Nirisarike batsindiye amakipe yabo, Yannick, Papy basoza icyumweru mu marira

Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, bari bamanutse mu kibuga mu mpera z’icyumweru gishize, byari ibyishimo kuri bamwe nka Kagere, Nirisarike mu gihe abandi nka Yannick, Papy na Rwatubyaye bagisoje mu marira.

Tugiye kurebera hamwe uko amakipe akinamo abanyarwanda hanze yarwo yitwaye ndetse n’uko abo bakinnyi bitwaye mu cyumweru gishize.

Meddie Kagere (Simba SC – Tanzania)

Meddie Kagere akomeje kwandika amateka muri Tanzania

Meddie Kagere ni rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, mu mpera z’iki cyumweru akaba yarashashije ikipe ye kunyagira Kagera Sugar ibitego 3-0 hari ku wa, aho yatsinzemo ibitego 2 ni mu gihe ku munsi w’ejo ku Cyumweru batsinze Biashara United ibitego 2-0 harimo n’igitego cya Meddie Kagere.

Ubu iyi kipe ye iri ku mwanya wa 1 n’amanota 12 mu mikino 4 ya shampiyona imaze gukina muri Tanzania.

Jacques Tuysenge (Petro Atletico- Angola)

Petro Atletico de Luanda ikinamo rutahizamu w’umunyarwanda, Jacques Tuyisenge nayo yagize impera z’icyumweru nziza ubwo yageraga mu matsinda ya CAF Champions League isezereye KCCA yo muri Uganda nyuma yo kunganya 1-1 muri Uganda, mu gihe mu mukino ubanza byari 0-0. Jacques Tuyiseng ntiyigeze akina uyu mukino nta n’ubwo yari muri 18.

Sibomana Patrick Papy (Young Africans – Tanzania)

Uyu musore n’ikipe ye ntibahiriwe n’impera z’icyumweru, ni nyuma y’uko kuwa Gatandatu basezerewe na Zesco United yo muri Zambia muri CAF Champions League ku giteranyo cy’ibitego 3-2, umukino ubanza wari1-1, uwo kwishyura uba 2-1.

Muhajiri Hakizimana (Emirates FC – UAE)

Muhadjiri yari yabanje mu kibuga ubwo batsindaga mu gikombe cy'igihugu

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Muhadjiri na Emarates Club bakinaga umukino w’igikombe cy’igihugu na Masafi, baje kuiyitsinda ibitego 3-1, ni umukino Muhadjiri yakinnye ndetse yanabanje mu kibuga.

Djihad Bizimana (Waasland Beveren – Belgium)

Iyi kipe ikinamo umunyarwanda ntabwo ihagaeze neza muri iyi minsi, ku munsi w’ejo yakinaga na Anderlecht, bakaba baraje kunganya 0-0, ni umukino Djiahd atakinnye bitewe n’ikibazo cy’imvune amaranye iminsi.

Nirisarike Salomon (Pyunik FC – Armenia)

Nyuma y’uko ku itariki 30 Nzeri 2019 batsinze Lori ibitego 3-1, akaba ari nawo wari umukino wa mbere wa Nirisarike muri iyi kipe, ndetse akanatsinda igitego, uyu munsi ku wa Mbere barakina na Ararat-Armenia. Muri shampiyona bari ku mwanya wa 6 n’amanota 12 ku rutonde ruyobowe na Ararat n’amanota 19.

Nirisarike umukino we wa mbere muri Pyunik yanatsinze igitego

Muhire Kevin (Misr lel Makkasa – Egypt)

Iyi kipe iheruka gukina tariki ya 22 Nzeri na Aswan mu mukino ufungura shampiyona aho banatsinze ibitego 3-2, ni umukino Kevin atakinnye.

Bazongera gukina tariki ya 3 Ukwakira 2019 bakina na Zamalek.

Rwatubyaye Abdul (Colorado Springs Switchbacks FC – USA)

Ku munsi w’ejo bakinanaga Las Vegas Lights aho umukino waje kurangira batsinzwe ibitego 3-1, igitego cya Colorado cyatsinzwe na Rwatubyaye Abdul ku manota wa 92. Ikipe ya Rwatubyaye ikaba iri ku mwanya ubanziriza uwa nyuma n’amanota 23 ku rutonde ruyobowe na Phoenix Rising n’amanota 72.

Yannick Mukunzi (Sandvikens IF – Sweden)

Sandvikens ya Yannick Mukunzi ntibyagenze neza

Yannick Mukunzi na Sandvikens mu cyiciro cya 3 muri Sweden, ntabwo bahiriwe n’impera z’icyumweru kuko batsinzwe na Sollentuna ibitego 3 byose kuri 1, ni umukino Yannick Mukunzi yakinnye. Iyi kipe ikaba iri ku mwanya wa 4 n’amanota 42 ku rutonde ruyobowe na
Akropolis n’amanota 57.

Emery Bayisenge (Saif Sporting – Bangladesh)

Aba basoje ku mwanya wa 4 muri shampiyona y’umwaka ushize, ubu bari mu myiteguro ya shampiyona umwaka w’imikino wa 2019-2020 izatangira tariki ya 6 Ukuboza 2019.

Usengimana Faustin, Biramahire Abbedy na Bashunga Abouba (Buildcon – Zambia)

Ku munsi w’ejo abasore batatu b’abanyarwanda bakinira ikipe ya Buldcon FC muri Zambia, bari bamanutse mu kibuga bakina na Kabwe Warriors, bari basuye Kabwe Warriors baje kuyitsinda igitego 1-0.

Mugiraneza Jean Baptiste Migi (KMC- Tanania)

Mugiraneza Jean Baptitse Migi ukinira ikipe ya KMC yo muri Tanzania, ku munsi w’ejo bari bakiriye ikipe ya Ndanda muri shampiyona ya Tanzania.

Amakipe yombi yanganyije 1-1, ni umukino Migi atakinnye bitewe n’uko atarabona ibyangombwa, akaba azatangira gukinira iyi kipe mu Kwakira 2019.