Kakule Mugheni yakuyeho igihuha cyamushwanishaga n'umutoza no gusezera muri Rayon Sports

Kakule Mugheni yakuyeho igihuha cyamushwanishaga n'umutoza no gusezera muri Rayon Sports

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Kakule Mugheni Fabrice avuga ko ngo ibyavuzwe by’uko yashwanye n’umutoza ndetse anifuza kuva muri iyi kipe atari byo ahubwo ari ikinyoma.

Uyu musore umaze iminsi yaravunitse, byavugwaga ko yaba atabanye neza n’umutoza ndetse anifuza gutandukana n’iyi bitewe no kutabona umwanya uhagije wo gukina.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko ibintu byavuzwe by’uko yifuza kuva muri Rayon Sports ndetse yananditse abisaba, ari ikinyoma kuko we akiri umukinnyi wa Rayon Sports.

Yagize ati"Njye uko ibyo wabibonye niko nanjye nabibonye, sinzi uwabyanditse kuko njye Rayon Sports ni ikipe mfitiye amasezerano, ndi umukinyi wayo kugeza shampiyona irangiye. Rero ntaho nteganya kujya, ndacyahari kubafasha nkabaha ibyo nshoboye byose rero abavuga ko ngiye kugenda sinzi aho bari kubikura ndizeza n’abafana ba Rayon Sports ko ndi kumwe nabo niteguye kubaha byose nshoboye nk’umukinyi wabo."

Yakomeje avuga ko nta kibazo na kimwe afitanye n’umutoza Javier Espinoza, ahubwo ababivuga atazi aho babikura.

Yagize ati"ndikumva abantu benshi bavuga ngo mfitanye ikibazo n’umutoza, reka mbamare amatsiko nta kibazo na kimwe mfitanye n’umutoza, tubanye neza kuba ntakina si uko hari ikibazo dufitanye, ndabizi neza n’abari gukina bari kwitwara neza ari yo mpamvu nanjye ndigukora cyane kugira ngo ngaruke vuba mfatanye na bagenzi banjye."

Kakule yinjiye muri iyi kipe umwaka ushize w’imikino avuye muri Kiyovu Sports, hari nyuma n’ubundi y’umwaka umwe atandukanye n’iyi kipe yerekeje muri Kiyovu Sports.