Kaminuza ya Carnegy Melony irateganya kwimukira mu nyubako nshya iri mu karere ka Gasabo

Imyaka 7 irashize conergy Melony,imwe muri kaminuza zikomeye ku isi yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ifunguye imiryango mu Rwanda.Ni umushinga mugari uhuriweho na leta y’u Rwanda ndetse na Banki nyafurika itsura amajyambere BAD.

Kaminuza ya Carnegy Melony irateganya kwimukira mu nyubako nshya iri mu karere ka Gasabo
5qmedias

Imyaka 7 irashize conergy Melony,imwe muri kaminuza zikomeye ku isi yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ifunguye imiryango mu Rwanda.Ni umushinga mugari uhuriweho na Leta y’u Rwanda ndetse na Banki nyafurika itsura amajyambere BAD.

Imikorere y’iyi kaminuza ku cyicaro gikuru cyayo ntabwo itandukanye n’ishami ryihariye riri i Kigali.Ariko nk’uko abahagarariye ishami ry’i kigali babisobanura umwihariko uhari wonyine n’uko ishami rya Kigali ari naryo ryonyine riri muri Afurika yose ryibanda ku masomo arebana cyane n’Afurika.

Umwe mu bayobozi bahagarariye iyi kaminuza yavuze aho inyigisho zabo zibanda muri rusange.

Mu magamboye yagize ati:Aha twibanda ku bibazo by’Afurika,ibyo isoko ry’umurimo rya hano rifite,hanyuma tukabikemura,abanyeshuri bacu bimenyereza umwuga mu bigo byo muri Afurika,mu karere ,abarimu bacu bigisha batanga ingero zifatika kuri Afurika.Icyo bitanga rero n’uko iyo abanyeshuri barangije  baba biteguye gukorera ku isoko ry’afurika.

N’ubwo bimeze bityo ariko,ntibibuza Conergy Melony University ishami ryayo ry’Afurika kudatanga impamyabushobozi zifite agaciro nk’aka kaminuza nkuru.

Uyu muyobozi yanakomoje ku barium bigisha muri iyi kaminuza yagize ati:Abarimu bacu bose ni abarimu ba Carnegy Melony bahabwa akazi na Carnegy Melony ntabwo ari buri mwarimu wese wakwigisha muri Carnegy Melony amasomo yose twigisha hano ntaho atandukaniye n’ayigishwa ku cyicaro gikuru,ibisabwa ngo umuntu yemererwe ni bimwe ndetse n’impamyabumenyi bahabwa basoje amasomo ni zimwe,ntatandukaniro wabona,ntihanditse u rwanda cyangwa Afurika hariho ni icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bumenyi n’ikoranabuhanga muri Carnegy Melony University.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda yumvikana nk’iyanyuzwe no kuba Carnegy Melony University itanga impamyabumenyi zifite agaciro kangana yaba kubigira mu Rwanda barimo n’abanyarwanda ndetse n’abigira ku kicaro gikuru muri Amerika.

Carnegy Melony University ishami rya yo ry’Afurika riri mu Rwanda ntiryigamo abanyarwanda gusa,mu mpera z’umwaka wa 2018 iyi kaminuza irateganya kwimukira mu nyubako nshya iri mu karere ka Gasabo.Ni inyubako yubatswe ku nkunga ya Banki nyafurika itsura amajyambere, ikaba yitezweho kuzatuma umubare w’abanyeshuri yakira bikuba gatatu.

Mbitezimana Isaac-Ibisigo.com