Kamonyi:Umugabo yagiye kuryama ari muzima gusa yari yasinze bigeze mu gicuku yiyahuza umuti wica

Kamonyi:Umugabo yagiye kuryama ari muzima gusa yari yasinze bigeze mu gicuku yiyahuza umuti wica

Umugabo witwa Umugiraneza Gaspard wabaga kwa Nyirasenge mu Kagari ka Kigese mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, yagiye kuryama ari muzima ariko yanyoye agacupa, bigeze mu gicuku bumva ari gutaka bagiye kureba basanga yanyoye umuti wica udukoko uramuhitana.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 12 Ukwakira 2021 ubwo uyu mugabo wari usanzwe uba kwa Nyirasasenge yari agiye kuryama ndetse n’abandi bo muri uwo muryango.

Amakuru avuga ko yagiye kuryama kimwe n’abo mu muryango wo kwa Nyirasenge, agahita yiyahuza uwo muti.

Abo muri uwo muryango bumvise ataka, bagiye kureba basanga uwo muti uri iruhande rwe nyuma aza kwitaba Imana.

Umurambo wa Nyakwigendera wabanje kugezwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ibyo bikimara kuba, inzego zitandukanye zirimo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahageze, ruhita rutangira iperereza.

Umunyambanaga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigese, Mafurebo Marie Rose, avuga ko uriya mugabo wararaga mu nzu ya wenyine yagiye kuryama nk’abandi “bigeze nijoro bumva umuntu arimo ataka, bagiye kureba basanga yanyoye imiti yica.”

Uyu muyobozi yavuze ko nta makimbirane cyangwa urwango rundi yari afitanye n’umugore we gusa bigakekwa ko yaba yabikoreshejwe n’ubusinzi.

Mafurebo yavuze ko bidakwiye ko umuntu yakwiyambura ndetse ko n’umuturage wagira ikibazo aba akwiye kukigaragaza.

Yagize ati “Abaturage baragirwa inama yo kwirinda kwiyahura kuko si igiubizo.Ibibazo byose wagira, wagerageza kubigaragaza kuko kwiyahura si cyo gisubizo”