Kapiteni w'Amavubi Haruna Niyonzima n’umugore we bakoze impanuka ikomeye

Kapiteni w'Amavubi Haruna Niyonzima n’umugore we bakoze impanuka ikomeye

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi na Yanga Africans, Haruna Niyonzima yakoze impanuka ikomeye kuwa gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020, ariko nta waburiye ubuzima muri iyo mpanuka.

Kuwa gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020, nibwo Haruna Niyonzima yari yagiye gusura mushike we Naima usanzwe ari n’umufasha wa Ndayishimiye Eric Bakame, cyane ko baba badaherukana.

Ni mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Nyamata, nyuma yo gusura uyu muryango, Haruna n’umugore we wa kabiri ndetse n’inshuti ze bari kumwe, bahise bataha berekeza mu mujyi wa Kigali ariko baza gukora impanuka.

Hari mu ma saa tatu n’iminota 45 (21h45), ubwo Haruna yari ari kuva i Nyamata, ahura n’imodoka yo mu bwoko bwa Fusso, akatira umunyonzi, ahita yinjira mu mapine y’iyo Fusso, maze imodoka ye irangirika cyane.

Gusa kubw’amahirwe, ntawigeze aburira ubuzima muri iyi mpanuka nubwo yari ikomeye, ariko uwakomereyemo bahise bamujyana mu ivuriro rya Nyamata, ariko amakuru FunClub yamenye, ni uko nawe yahise ataha kuko atakomeretse bikabije.

Amakuru yandi ava mu bavandimwe ba Haruna, aremeza ko iyi mpanuka yabaye ariko bashimira Imana ko ntawe yahitanye nubwo imodoka yangiritse cyane ndetse ikaba yahise inarara ahabereye impanuka.

Haruna yari ari kumwe n'umugore we wa kabiri

Imodoka Haruna yari atwaye