Karongi: Bibye inka irondo risanga bayibaga, bayikataho igihimba bariruka

Karongi: Bibye inka irondo risanga bayibaga, bayikataho igihimba bariruka

Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri rishyira ku wa gatatu, mu Karere ka Karongi bibye inka bari kuyibaga irondo rirabatesha birukankana igihimba.

Ni mu Murenge wa Rubengera, Akagali ka Kibirizi ubwo mu rukerera rwa abantu bataramenyekana bibye inka y’umuturage bayibagira ku mugezi wa Musogoro bamaze kuyica.

Ngo bikanze irondo birukankana igihimba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Rukesha Emile yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko ayo makuru ari impamo.

Ati “Ahagana mu masaha ya saa kenda (3h00 a.m) nibwo umuturage yatatse ko yibwe inka, abaturage n’irondo baratabara twasanze bamaze kuyica, ubu yashyikirijwe nyirayo yanapimwe irabagwa.”

Rukesha yavuze ko ubujura bw’amatungo budasanzwe mu Murenge we.

Amakuru avuga ko nyri iriya nka yo kimwe n’izindi yazishyize mu kiraro hafi yaho ahacumbikira umugore utagira umugabo babana, bigakekwa ko hari bamwe mu bamugenderera bateguye umugambi wo kwiba inka, ni bo bari mu bambere bakekwa.