Karongi: Impanuka ikomeye 20 bamaze gupfa

Karongi: Impanuka ikomeye  20 bamaze gupfa

Muri iki gitondo mu Kagari ka Burunga mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi habereye impanuka ikomeye ya coaster y’ikigo kitwa Ugusenga Campany yica abantu benshi tutaramenya neza umubare. Hari amakuru avuga ko kugeza ubu hapfuye abantu 20. Yabereye ahitwa Kibanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Phanuel Uwimana avuga ko bakireba umubare nyawo w’abapfuye no kureba niba hari abagihumeka.

Andi makuru kandi avuga ko iriya modoka yihutaga cyane.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Francois Ndayisaba yabwiye Umuseke ko bigoye kumenya neza umubare w’abo iriya mpanuka yahitanye kuko ubu bari gutabara abakirimo umwuka.

Ati: “ Ubu nibwo mpageze turimo turatabara abagifite akuka. Imibare y’abitabye Imana turayimenya hakeye gusa hari abo turi gukuramo bagihumeka.”

Uyu muyobozi yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko iriya coaster yaguye munsi y’umuhanda nko muri metero 30, ubu bakaba bari gushaka imigozi yo kuyizamurayo.

Impanuka yabaye hagati ya 6h45 na 7h20 z’igitondo.

Amakuru aravuga ko kugeza ubu hamaze gupfa abantu 20.

Aha niho yabirindutse. Ni mu murenge wa Bwishyura, Akagari Burunga