Karongi: Umupolisi ‘warindaga ahakorerwa ibizamini afunzwe azira gusambanya umunyeshuri ku gahato

Karongi: Umupolisi ‘warindaga ahakorerwa ibizamini afunzwe azira gusambanya umunyeshuri ku gahato

Umupolisi warindiraga umutekano w’aho ibizamini bibitswe aravugwaho gusambanya umwe mu bakobwa biga muri Ecole Secondaire Gasenyi. Iki kigo giherereye mu kagari ka Byogo, Umurenge wa Mutuntu mu karere ka Karongi. Bivugwa ko nyuma y’uko bimenyekanye uriya mupolisi yatawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB.

Umukobwa uvugwaho gusambanywa ngo afite imyaka 17 y’amavuko kuko yavutse muri 2002.

Umuyobozi w’Akagari ka Byogo witwa Pelagie Nyiranzabahimana yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko ubwo yari atashye nijoro ahagana saa moya yahuye n’imodoka ya RIB iherekejwe niya Polisi biva kuri kiriya kigo akibaza icyahabaye.

Ati: “Nageze muri Nyabahanga mu muhanda uzamuka ujya kuri icyo kigo mpura n’imodoka ya RIB iri kumwe na Polisi hari mu masaha ya nimugoroba ariko nta bintu namenye ku cyabaye ubu nibwo ngiye kubikurikirana.”

Umuvugizi wa RIB ku rwego rw’igihugu Marie Michelle Umuhoza yemeje ariya makuru avuga ko byamenyekanye mu ijoro ryakeye.

Umuhoza ati: “Nibyo ayo makuru yamenyekanye ejo kandi Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwafunguye idosiye kuri iki cyaha. Ubu iperereza twaritangiye kuri uriya mupolisi.”

Marie Michelle Umuhoza avuga ko ‘amakuru bahawe avuga ko uriya mupolisi yasambanyije umwana urimo ukora ikizamini.’

Ku rundi ruhande ariko Umuhoza avuga ko kiriya cyaha gifite indi nyito ariyo ‘gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku gahato’, uko ngo niko icyaha kitwa.

Umuvugizi wa RIB asaba Abanyarwanda bose kwirinda ibyaha kuko ntawe uri hejuru y’itegeko.

Ati: “ Ugira ngo ibyaha byose ntibikwiye kwamaganwa! Turasaba buri Munyarwanda wese kwirinda ibyaha kuko amategeko yo arahari kandi azubahirizwa.”

Minisiteri y’ubutabera iherutse kwandika kuri Twitter iti: Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni igikorwa cyose kigira ingaruka mbi ku muntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo. Ni icyaha gihanwa n’amategeko, by’umwihariko uwahohoteye umwana ashobora guhanishwa igifungo cya burundu.”

Minisiteri kandi yongeye kuburira abantu bose bumva ko bahishira uwakoze icyaha, ibibutsa ko kubikora nabyo bihanwa n’amategeko.

Tweet igira iti:  “Kugira amakuru y’icyaha cyakozwe ntuyatange birahanirwa; abahishira amakuru ku bahohoteye abana bahinduke batange amakuru. Abasambanya abana nabo iminsi yabo irabaze!Guhunga cyangwa gutanga ruswa mu buryo bumwe cyangwa ubundi ntibababuza gukurikirwanwa n’ubutabera.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo aheruka kugeza ijambo ku bagize Biro Politiki y’ Umuryango FPR Inkotanyi bari bateraniye mu ngoro yawo iri mu murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo ku Italiki 14, Nzeri, 2019 yongeye kwamagana abahohotera abakobwa n’abagore, avuga ko ibyo bakora ubusanzwe ari amahano mu muco w’Abanyarwanda.

Icyo gihe yagize ati: ” Ariko ubundi iyo mico yo guhohotera abagore yavuye he? Ko atari iya Kinyarwanda! Mu muco wacu twubaha umuntu wese, twubaha umuntu mukuru, twubaha umwana…byagera ku mubyeyi ho bikaba akarusho…”

Perezida Kagame yabwiye abagize Biro Politiki ya FPR-Inkotanyi ko guhohotera umuntu uwo ariwe wese bitari mu muco w’Abanyarwanda, abasaba kubirwanya kuko bidindiza iterambere