Kenya yahagaritse igitaraganya utwuma dupima ingano y’ inzoga umuntu yanyoye

Kenya yahagaritse igitaraganya utwuma dupima ingano y’ inzoga umuntu yanyoye

Polisi ya Kenya yahagaritse bitunguranye ikoreshwa ry’ utuma dukoreshwa na polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda twitwa ‘alcoblow’.

Itangazo ubuyobozi bukuru bwa polisi bwoherereje abapolisi kuri sitasiyo zose risaba ko bahita bahagarika gukoresha utu twuma bakatwohereza ku kicaro gikuru.

Iri tangazo ntabwo risobanura impamvu yatumye bahagarika gukoresha utu twuma. Rigira riti “Mwaramutse SCPSs. Mu gihe dutegereje amabwiriza yanditse, alcohol blow checks ntabwo mwemerewe kongera kuzikoresha kugeza mubonye irindi tangazo”.

Utu twuma twose bategetswe ko bagombaga kuba batugejeje ku kicaro gikuru cya polisi ya Kenya ishinzwe umutekano wo mu muhanda bitarenze tariki 18 Ugushyingo 2019. Iri tangazo ryabonywe na Nairobi News ryanditswe mu cyumweru gishize.

Nubwo nta tangazo rigenewe abanyamakuru cyangwa itangazo rihagarika ikoreshwa ry’ utu twuma ryatanzwe mu bitangazamakuru bya Kenya, mu cyumweru gishize cyose ntahongeye kugaragara polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ikoresha utu twuma umuntu ahuhamo tukagaragaza ingano y’ inzoga yanyoye.

Ikurwaho ry’ utu twuma muri Kenya rije rikurikira ikurwaho ry’ igipimo ntarengwa cy’ inzoga ku muntu utwaye imodoka. Abapolisi nibo bareba bakemeza niba umushoferi runaka yasinze ku buryo adashobora gutwara imodoka.

Magingo aya muri Kenya gutwara imodoka wasinze si icyaha gihanwa n’ amategeko, ugifatiwemo acibwa amande.

Mu Rwanda umuntu ufashwe atwaye imodoka yasinze acibwa amande ashobora kugera ku bihumbi 200, akanafungwa iminsi ishobora kugera kuri 7.