Kigali: Abadepite barasaba RURA kugenzura impamvu ‘Internet’ igenda buhoro

Kigali: Abadepite barasaba RURA kugenzura impamvu ‘Internet’ igenda buhoro

Nyuma yo kumva ibisobanuro bya Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ku bijyanye n’ikoranabuhanga nk’inkingi y’iterambere rirambye, abadepite bavuze ko hakiri ikibazo cya murandasi igenda gahoro bikadindiza iterambere basaba RURA kuzabisuzuma.

Abadepite bavuga ko RURA igomba kureba igutuma internet igenda gake ahatangirwa serivisi nka Bank n’ahandi

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente amaze gutanga ibisobanuro birambuye ku iterambere ry’ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu, Abadepite babajije ibibazo batanga n’ibitekerezo.

Hon Bigumisa Theoneste avuga n’ubwo hakozwe byinshi mu guteza imbere ikoranabuhanga, hakwiye kunoza uburyo ihuzamirongo( network) ya murandasi yahabwa ingufu mu gihugu hose, ntihagire aho usanga igenda gahoro.

Ati “Ugera kwa muganga , muri bank bakakubwira ko network igenda gahoro. Yabaye ikibazo. Ni ikibazo rwose gikwiye gukemuka.”

Depite Karemera nawe avuga ko kuba umurongo mugari wo kwihutisha interineti wagejejwe henshi mu Rwanda ariko ugasanga utagera ku banyarwanda byibura bangana na 50%.

Yagize ati “ Ibi ntabwo ari urugero rwiza kandi urebye n’ibikorwa remezo dufite mu gihugu cyacu ntago dukwiye kuba tugifite iki kibazo, RURA ikwiye kugenzura uburyo network zikora.”

Hon Depite Mukabunani Christine avuga ko ikoranbuhanga mu burezi ritaranoga kuko usanga  abarimu ritarabageraho kandi ntibabone amahugurwa kugira ngo barikoreshe mu buryo bugezweho.

Mukabunani avuga kandi ko ibyumba bifasha mu kwiga ikoranabuhanga( smart classrooms ) bikiri bike ‘bigatuma abarimu bigisha bakoresheje uburyo bwa kera.’

Asubiza kuri izi mpungege z’Abadepite, Minisitiri w’intebe Dr Eduard Ngirente yavuze  ko hari uburyo bwo kubikemura binyuze mu kongeera  iminara y’itumanaho no kugeza umurongo mugari wa internet kuri buri muturarwanda bitarenze muri 2024.

Ngo bizatuma murandasi igera ku banyarwanda 47% bavuye kuri 28% bayikoresha muri 2019.

Dr Ngirente ati: “ Iminara uburyo tuyubaka ntabwo ari ukubara inkuru gusa, twashyizeho umunsi ntarengwa kugira ngo dukore ibishoboka umurongo mugari wa internet ugere ahantu henshi hashoboka. Hari iminara tuzi izaba imaze gukorwa kugera taliki15 ukuboza, 2019 n’indi izakomeza kubakwa.”

Min Dr Ngirente aha Abadepite ibisobanuro ku miterere y’ikoranabuhanga mu bukungu bw’u Rwanda

Avuga ko hari ibikorwa Leta iteganya kubaka  mu rwego  rwo kongera iterambere ry’ikoranabuhanga birimo ibyumba byigishirizwamo ikoranabuhanga, kongera ireme ry’uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, gushyiraho uburyo bworohereza abaturage kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefoni za MaraPhones na mudasobwa za Positivo zikorerwa mu Rwanda (Smart phones/Computers) n’ibindi.

Yemeza kandi ko Leta izashyira imbaraga mu kuzamurira abaturage ubumenyi bw’ibanze mu ikoranabuhanga ku kigereranyo cya 100% mu rubyiruko na 60% mu bakuze.

Ibi bizakorwa binyuze muri gahunda y’intore mu ikoranabuhanga.

Muri 2024 ngo abazaba bashobora kwishyura ubuguzi cyangwa imisoro hakoreshejwe ikoranabuhanga bazaba bangana na 80% ugereranyije n’uko banganaga muri 2017(bari kuri 42%).

Minisitiri w’intebe Dr Eduard Ngirente yavuze ko guhera  mu mwaka wa 2000, u Rwanda rwahisemo ikoranabuhanga nk’imwe mu nkingi ikomeye yo kwihutisha ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Guhera muri 2000 kugeza muri 2019 mu nzego za Leta n’abikorera, hahanzwe imirimo ishamikiye ku ikoranabuhanga ingana na 123.670.

Muri iyi mirimo yose, harimo abakozi barenga 4.000 bakorera ‘Irembo’, abakozi (agents) bagera ku 107.858 bakorana n’ibigo by’itumanaho n’abakozi bakora za porogaramu z’ikoranabuhanga mu bigo bitandukanye.

Buri mwaka kandi, Kaminuza zo mu Rwanda zisohora abanyeshuri bagera ku 2.000 barangiza mu ikoranabuhanga.

Mu rwego rw’itumanaho 77% by’abanyarwanda bakoresha telefoni ngendanwa mu gihe 51.6% bakoresha murandasi.

Serivisi zirenga 300 zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga bigatuma umusaruro mbumbe ukomoka ku ikoranabuhanga waranganaga  na 18% hagati ya 2017 na 2018.

Muri 2018 abanyarwanda bakoresha uburyo bwo kohereza no kwakira amafaranga bakoreshe telefoni zigendanwa bangana na 11. 947.213 mu gihe muri 2011 bari abantu 639. 673.