Kigali : Abari batunzwe n’inzu bakodesha batangiye kugirana ibibazo n’abapangayi

Kigali : Abari batunzwe n’inzu bakodesha batangiye kugirana ibibazo n’abapangayi

Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali bafite inzu bakodesha batangiye gusaba Leta kubatekerezaho, cyane cyane abari basanzwe nta handi bakura batunzwe n’izo nzu, bagaragaza impungenge z’ukuntu babaho mu gihe ibyifuzo bya bamwe mu bakodesha ayo mazu basaba ko basonerwa kwishyura ubukode muri ibi bihe byakubahirizwa , ndetse hamwe bikaba bivugwa ko batangiye kwanga kwishyura.

Mu ngamba nshya zo guhangana na Coronavirus, Leta iherutse gusaba abaturage kuguma mu ngo zabo, abakozi bishobokera bakaba ariho bakorera abandi imirimo iba ihagaze, imipaka irafungwa, ingendo z’indege zirahagarara, amasoko arafungwa uretse ay’ibiribwa, ingendo ziva mu mijyi zigana mu turere zirahagarara, gusurana birahagarara n’ibindi, ibintu byatumye serivisi zimwe zihagarikwa gusa hari izakomeje gutangwa nk’izo kuri banki n’izindi.

Abantu batandukanye bagiye bagaragaza impungenge z’uko bagiye kubaho muri ibi bihe batakambira Leta bayisaba kureba icyakorwa, abakodesha nk’amazu babamo basaba ko basonerwa ubukode muri ibi bihe, ibintu bamwe mu bafite inzu bakodesha ari na zo zari zibatunze bavuga ko byabagiraho ingaruka zikomeye.

Umurerwa Claudine atuye mu Mudugudu wa Rukingu, Akagari ka Kagugu, mu Murenge wa Kinyinya. Yandikiye Bwiza.com dukesha iyi nkuru ko asaba gukorerwa ubuvugizi kugira ngo iki kintu cyo gusonera abakodesha kizatekerezweho neza kuko n’abafite ubushobozi bwo kwishyura barimo kwanga kwishyura. Ni mu gihe nyamara n’umwanzuro kuri iki kibazo utarafatwa.

Uyu mugore ati: " Ikibazo cy’icyorezo dufite mu gihugu cyacu ndetse no mu Isi muri rusange nta we utakibona, abo bantu koko bigaragara ko atashobora kwishyura inzu atakoze bakoroherezwa ariko ikibazo gikomeye nuko n’abafite ubushobozi bwo kwishyura babyanze."

Uyu yakomeje agira ati: " Kuba umuntu yaba akodesha inzu yanjye ntibivuze ko murusha ubushobozi kuko hari abatungwaga n’iyo nzu ye nta kandi kazi agira Leta idufashe ishyiremo ubushishozi ibintu batabitwara mu murongo utari wo."

Umurerwa yitangaho urugero akavuga ko na we ari umwe mu bantu batunzwe n’ubukode bw’inzu ye avuga ko na we yemeye kuvamo akajya gukodesha indi nzu iciriritse ngo abone uko yajya asagura akabona ikimutunga.

Uyu ati: " Njyewe ubikubwira navuye mu nzu yanjye njya gukodesha iya make kugira ngo nsagureho amafaranga make yo kuntunga kuko mfite umuryango. Uyibamo yambwiye ko azanyishyura ngo inzira zafunguwe. Nakora iki? ubuse natungwa n’iki?"

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwagize icyo buvuga kuri izi mpungenge zifitwe na bamwe mu baturage batunzwe n’inzu bakodesha.

Iki kinyamakuru cyabajije niba koko haba hari icyemezo cyo gusonera abapangayi cyafashwe, mu gusubiza buvuga ko icyo cyemezo ntacyo buzi. Bati: "Icyo cyemezo ntacyo tuzi."

Ku kijyanye n’ubu busabe bwo gusonerwa ubukode ariko, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Solaya Hakuziyaremye, na we yatangaje ko muri ibi byumweru bibiri byafashwe ngo harebwe niba Coronavirus yagabanuka cyangwa se ikava mu gihugu, bitakunda ngo basabe ba nyir’inzu kutaka ubukode, gusa ngo bazareba uko ikibazo kigenda maze hafatwe izindi ngamba.