Kigali: Akabari Fantastique karaye gahiye

Kigali: Akabari Fantastique karaye gahiye

Kamwe mu tubari tuzwi cyane mu mujyi wa Kigali kari mu murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge  kitwa Fantastique karaye gahiye hangirika byinshi mu bikoresho birimo ibya muzika, ibikonjesha, n’ibindi. Amahirwe ni uko nta muntu wahiriyemo.

Iriya nkongi ngo yatangiye ahagana saa munani z’ijoro, bikaba bivugwa ko yaba yatewe n’intsinga z’amashanyarazi.

Akabari Fantastique gaherereye mu mudugudu wa Ikana, akagari ka Kabasengerezi mu murenge wa Muhima.

Bivugwa ko umuriro watangiriye muri prise( aho bacumeka intsinga z’amashanyarazi.)

Umuseke ufite amakuru y’uko hahiriyemo ibyuma bikonjesha( frigos)eshatu, amatara atandatu, intebe n’ameza, ibyuma bizaba ubukonje mu nzu bitatu, ibyuma byongerera umuziki ingufu( loud skeakers) 15, piano imwe, icyuma kitwa mixeur kimwe na guitars eshatu.

Kugeza ubu ibindi bitacyabarurwa.

Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi ryatabaye.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Umutesi yasabye abafite inzu z’imyidagaduro, inganda n’abandi muri rusange kujya basuzuma niba intsinga z’amashanyarazi zidashaje, basanga hari izishaje bagakorana na REG ikazibasimburiza.

Abasaba kandi kwibuka akamaro k’ibyuma bizimya umuriro bigenewe gukoreshwa mu nzu, bita kizimyamwoto, akavuga ko byazajya bibafasha mu gihe bagitereje ubutabazi bwa Polisi.

Iyi nkongi ibaye iya gatatu Umuseke umenye yabaye mu Rwanda guhera ku wa Mbere taliki 10. Gashyantare, 2020.

Ku wa Mbere taliki 10, Gashyantare, 2020 mu murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma mu mujyi inzu y’ubucuruzi bw’ibikoresho bitandukanye birimo n’iby’ubwubatsi nka sima y’uwitwa Dorisi na Muhinde yarahiye.

Mu masaha yakurikiyeho mu murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro naho hahiye inzu mu ntera itari kure y’ikibuga cy’indege cya Kanombe.

Za frigo zahiye
N’ibindi byuma by’umuziki