Kigali Arena izafasha u Rwanda kwakira amarushanwa akomeye nka Afrobasket ya 2021

Minisiteri y’Umuco na Siporo ivuga ko kimwe mu byatumye hubakwa inzu y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena ari ukugira ngo u Rwanda rugire ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga y’imikino ikinirwa mu nzu izwi nka Indoor Games.

Kigali Arena izafasha u Rwanda kwakira amarushanwa akomeye nka Afrobasket ya 2021

Minisiteri y’Umuco na Siporo ivuga ko kimwe mu byatumye hubakwa inzu y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena ari ukugira ngo u Rwanda rugire ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga y’imikino ikinirwa mu nzu izwi nka Indoor Games.

Nk’uko byagarutsweho n’Umujyanama wa Minisiri w’Umuco na Siporo, Karambizi Oleg Olivier, , Kigali Arena iri kubakwa hafi na Stade Amahoro i Remera izajya yakira ibikorwa by’imikino ibera mu nzu ndetse n’ibindi by’imyidagaduro.

Ati “Kigali Arena ni inzu izajya yakira imikino ikinirwa mu nzu ‘Indoor Games’, ariko by’umwihariko izajya yakira imikino ya Basketball, Volleyball na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi ni ukuvuga ko ari iya siporo n’imyidagaduro izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10.”

Karambizi avuga ko nyuma yo gusanga Petit Stade itagifite ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga akomeye, u Rwanda rwahisemo kubaka inzu ya Kigali Arena kugira ngo rujye rwakira amarushanwa ari ku rwego rwo hejuru nka Afrobasket rwamaze gusaba kwakira mu 2021.

Ati “Igihe Kigali Arena izatangira gukoresherezwa cyo ntabwo navuga ngo ni iki n’iki, ariko biteganyijwe ko izaba yuzuye muri Nyakanga mu gihe nta gihindutse. Kimwe mu byatumye hafatwa icyemezo cyo kuyubaka ni uko mu nzu yari isanzwe iberamo imikino ya Petit Stade tutashoboraga kwakira amarushanwa yo ku rwego mpuzamahanga muri Basketball cyangwa muri Volleyball kuko hari ibipimo bimwe Petit Stade itari yujuje.”

“Iriya nzu yo izaba ibyujuje mu mikino yose izaba yemerewe kwakira. Bivuze ko rero u Rwanda kwakira imikino ya NBA Africa League birashoboka, hari n’imikino ya Afrobasket, FERWABA yasabye kuba yayakira mu 2021 n’imikino ya NBA twayakira kuko tuzaba twujuje ibisabwa.”

Kuri uyu wa Kabiri Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryatangaje ko ryamaze kwandika ibaruwa isaba kwakira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu (Afrobasket) kizaba mu 2021. Uretse u Rwanda, ibindi bihugu byasabye kwakira iri rushanwa ni Mali na Sénégal.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, u Rwanda rwatoranyijwe mu bihugu bya Afurika bizaberamo shampiyona ya NBA muri Afurika (NBA Africa League) mu mwaka wa mbere kimwe na Angola, Misiri, Kenya, Maroc, Nigeria, Sénégal, Afurika y’Epfo na Tunisia guhera mu 2020.

Iyi shampiyona izajya yitabirwa n’amakipe 12 avuye mu bihugu byatoranyijwe. Buri gihugu kizajya gitanga amakipe abiri mu gihe muri uyu mwaka hazashyirwaho irushanwa ryo gushaka itike yo gukina iyi mikino.