Kigali: Imodoka ya RIB yakoze impanuka imbere y'ibitaro bya Kibagabaga

Kigali: Imodoka ya RIB yakoze impanuka imbere y'ibitaro bya Kibagabaga

Imodoka y'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB yakoze impanuka, imbere y'ibitaro bya Kibagabaga mu karere ka Gasabo

Ababonye iyi mpanuka, babwiye hanga.rw duekesha iyi nkuru ko byatewe n'umushoferi wari utwaye ikamyo wihutaga ashaka guca kuri iyi modoka ,akatiye iburyo nibwo yagonze iyi modoka ya RIB inyuma icomokoka icyinyuma gisigara mu muhanda. 

CP, Rafiki Mujiji ukuriye ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, muri Polisi y'u Rwanda yabwiye hanga.rw  ko ,iyi mpanuka nawe yahitanye cyangwa ikomeretsa, ati:''Nibyo koko imodoka ya RIB yagonzwe ariko ntawe yahitanye cyangwa yakomerekeje ''. Marie Michelle Umuhoza, umuvugizi wa RIB yemeje aya makuru ko , imodoka y'urwego rwa RIB yagonzwe, amahirwe nawe yahitanye cyangwa ikomeretse. 

Iyi modoka yagonzwe ,nimwe itwara abantu baba bakiri mu maboko RIB ,aho iba ibatwaye ahantu hatandukanye bagiye kubazwa cyanga gukorwaho iperereza.