Kigali:RRA yafatiriye imitungo y’umucuruzi ushinjwa kunyereza miliyoni hafi 490Frw z’imisoro

Kigali:RRA yafatiriye imitungo y’umucuruzi ushinjwa kunyereza miliyoni hafi 490Frw z’imisoro

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangiye gufatira imitungo y’umucuruzi w’umugore, urimo ikirarane cy’imisoro ya miliyoni 488,688,870 Frw.

Kuri uyu wa Kane nibwo abakozi ba RRA bafunze iduka rye ricururizwamo ibikoresho by’ubwubatsi, bagera n’iwe mu rugo bagenzura ko hari indi mitungo ishobora kuvamo imisoro yanyerejwe.

Ubuyobozi bwa RRA buvuga ko mu 2017 yari afite imyenda y’imisoro y’asaga miliyoni 400Frw, aho kugira ngo ayishyure, yandika imitungo ye iri mu bigo bitatu, ku bandi bantu. Ngo yanahinduye amazina y’ibigo bye bikora ubucuruzi.

Komiseri wungirije Ushinzwe abasorora muri RRA, Mukashyaka Drocelle, avuga ko ibyo uyu mucuruzi yakoze birimo ibyaha bitatu.

Yagize ati “Icya mbere yari agamije ni ugukwepa imisoro, icya kabiri hariho ibintu byo guhimba inyandiko kuko afata izina ry’undi muntu akaryandikaho umutungo runaka kandi azi ko uwo mutugo atari uw’uwo muntu. Icya gatatu harimo uburyo bwo gushaka imitungo ariko atagaragaraho, [ibyo] twakwita iyozandonke.”

Yongeyeho ko mu mategeko arebana n’imisoro, igihe hari ikirarane cy’umusoro mu kigo umuntu yanditseho, n’iyo izina rye ryaba ritariho ariko bikagaragara ko ari imitungo afitemo uruhare, itegeko ribemerera ko ikurikiranwa.

Umuntu RRA ivuga ko uwo mugore yagiye yandikaho imitungo we arabihakana, akemeza ko yayiguze kandi atari azi ko ifite ikirarane cy’imisoro.

Ati “Ntabwo ikibazo ari ibicuruzwa ntasoreye ahubwo ikibazo ni ikigo naguze nacyo noneho cyo kikaba kiregwa imisoro muri RRA. Njye sinari mbizi kuko njye nari narabiguze mu cyamunara cya banki, ntabwo nari nzi ko gifite amadeni y’imisoro.”

Gusa RRA ivuga ko ibyo byose ari imitwe kuko mu bugenzuzi yakoze yasanze uwo mugabo yarashyizweho imitungo itari iye kandi yose inagenzurwa n’umugore wayimwanditseho.

RRA yemeza ko hari abacuruzi batari bake bandika imitungo yabo ku bandi bantu biganjemo abakozi bo mu ngo, abazamu n’abakecuru bo mu cyaro bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, kugira ngo banyereze imisoro.

Kugeza ubu habarurwa imisoro igera kuri miliyari 190Frw yanyerejwe muri ubwo buryo.

Umukozi wa RRA amumenyesha ko agiye gufunga iduka rye

Uyu mugore yaguye mu kantu abonye bagiye kumufungira iduka

Uyu mugabo ntiyemera ko imitungo imwanditsweho atari iye

Iwe mu rugo bahasanze ububiko bw'ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 800 Frw

Imitungo yafatiriwe mu kwishyuza imisoro

Uyu mugore yari afite ububiko bunini iwe mu rugo, nabwo bwafatiriwe

RRA yageze no mu rugo mu kugenzura imitungo yose afite

Komiseri Wungirije wa RRA, Ushinzwe abasorora, Drocelle Mukashyaka, yavuze ko uyu mucuruzi yakozwe ibyaha birimo kunyereza imisoro, guhimba inyandiko n'iyezandonke