Kigali:Polisi yasubije inyuma abakozi bo mu rugo babarirwa mu 100 bari birukanwe n’abakoresha babo kubera Coronavirus

Kigali:Polisi  yasubije inyuma abakozi bo mu rugo babarirwa mu 100 bari birukanwe n’abakoresha babo kubera Coronavirus

Ku wa 23 Werurwe, Polisi y’igihugu yasubije inyuma abakozi bo mu rugo babarirwa mu ijana bari birukanwe n’abakoresha babo, muri ibi bihe igihugu gihanganye n’icyorezo cya Coronavirus.

Abasubijwe mu ngo bakoragamo ni abo mu bice bya Gatsata mu Karere ka Gasabo, na Kimisagara muri Nyarugenge.

Uwabonye abo bakozi i Nyabugogo yavuze ko abo bakozi basubizwa inyuma nyuma yavuze ko "Bamwe muri bo bagiye gusuzumwa bagasanga hari abagaragaza ibimenyetso nk’ibya COVID-19, bikaba ngombwa ko bashyirwa mu kato."

Bamwe mu bari bafite abakozi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bahamya ko hashize igihe abakozi batangiye gusezererwa, nyuma y’uko imirimo myinshi ihagaze bityo abakoresha ntibabone uko binjiza kugira ngo bazashobore guhembwa.

Uwitwa Mimi utuye i Rusororo mu karere ka Gasabo, yabwiye Bwiza dokesha iyi nkuru ko umukozi w’iwabo mu rugo agihari, gusa bakaba bashobora kumusezerera bitewe n’uko akazi yakoraga we n’abavandimwe be bagashoboye. Ati" None se yahembwa adakora?"

Uwitwa Mama Beyonce utuye kuri Onatracom mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, we yatangarije Bwiza.com ko uretse abakozi bo mu rugo birukanwe, n’abakoraga indi mirimo nko mu tubari bahisemo kuba basubiye iwabo, bijyanye n’uko abakoresha babo badashobora kubona ayo kubahemba ntacyo binjije.

Yatanze urugero rw’abahungu bakoraga mu kabari bari bacumbitse iwe mu rugo, avuga ko bahisemo gusubira iwabo mu Karere ka Muhanga n’amaguru. Ati" Hari abahungu babaga mu nzu y’iwanjye, bagiye ejo bundi ngo baciye iriya za Mageragere ngo bahinguka kuri Ruriba, nyuma y’iminsi ibiri ngo bari bageze iwabo i Muhanga."

Iki gitangazamakuru cyifuje kuvugisha ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo ku kibazo cy’abakoresha bari kurekura abari abakozi babo bakajya iwabo nyamara bazi neza ko nta modoka rusange zitwara abagenzi zihari, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’ako Mme Umwali Pauline ababwira ko ahuze cyane.