Kigali:Umugabo aheka umwana ari kumwe n’umugore we ntakibazo afite

Si kenshi mu muco w’Abanyarwanda wabona umugabo ahekeshwa umwana uretse Nkundibiza David wo mu murenge wa Jomba karere Nyabihu wamuhekeye muri Kigali Convention Center mu nama yigaga ku bimaze gukorwa mu kubaka ubururinganire n’ubwuzuzanye binyuze mu mushinga Indashyikirwa wasoje igihe cyawo.

Kigali:Umugabo aheka umwana ari kumwe n’umugore we ntakibazo afite
5qmedias

Si kenshi mu muco w’Abanyarwanda wabona umugabo ahekeshwa umwana uretse Nkundibiza David wo mu murenge wa Jomba karere Nyabihu wamuhekeye muri Kigali Convention Center mu nama yigaga ku bimaze gukorwa mu kubaka ubururinganire n’ubwuzuzanye binyuze mu mushinga Indashyikirwa wasoje igihe cyawo.

Nkundibiza David w’imyaka 37, ni umugabo wambaye neza, ishati y’amaboko maremare irengejeho aka gilet k’ubururu kanditseho mu mugongo ngo “Mparanira Impinduka no Kurwanya Ihohoterwa”. Aho yari yicaye afite impetso n’ibigoma by’umwana, umugore we araza amuhekesha umwana, benshi barahindukira batangarira kumureba. Mu kanya gato umwana aratuza ndetse arasinzira nibwo twaganiriye n’uyu mugabo witwa Nkundibiza David.

Uyu mugabo uri mu bahuguriwe kurwanya ihohotera ryo mu ngo no guteza imbere ubwuzuzanye ndetse akaba ari n’umwe mu ‘Abaharanira impinduka b’Umurenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu, yadutangarije ko guheka umwana mu nama atari ibintu byamutunguye. Ngo afite amayeri menshi yo guhozaza abana ndetse ngo iyo ahetse umwana we ahita asinzira.

Yavuze ko akimara kumenya ko afite uruhare mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina yamenye ko hari ibyo yakoraga atazi ko ahohotera umugore we.

Ati “Ndi umwana mutoya nabashaga guheka umwana nkabishobora ariko nyuma mbaye umugabo numva ko umugore wanjye ari umucakara, nyuma maze kumenya ko namuhohoteraga nibwo navuze ngo reka nze nkore bya bindi abantu batazi ko bifite agaciro nko guheka umwana, kumwuhagira cyangwa gukora imirimo isanzwe yo mu rugo.”

Ibi ngo yatangiye kubikora iwabo, ndetse aho ajya gutanga ibiganiro bijyanyeno kwigisha uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohotera mu ngo akajyenda ahetse umwana kandi ngo byamufashije kuganira n’abantu benshi ndetse no kubahindura.

Gusa uyu mugabo ngo abamuvugiraho ndetse bakamuciraho umugani ko ari inganzwa na bo ntibabura.

Ati “Abasaza cyane cyane nibo bavuga ngo dore uriya mugabo ni inganzwa, uriya ntazajya mu Ijuru, bakanshiraho urubanza. Baravuga ngo niko ‘Gisanzwe’ ariko abantu benshi babonye ko bifite agaciro, abasanga nuhagira umwana wanjye bavuga ko turimo gutera imbere kuko babona dufatanya n’umugore wanjye.”

Umugore wa Nkundibiza David yatangaje ko nta nzaratsi yamuhaye, ngo kugira ngo afate ikemezo cyo guheka umwana imbere y’abantu bari mu nama muri Kigali Convention Center ni uko umwana yari atangiye kurira, kuko ngo yari ageze igihe cyo gushaka gusinzira, nibwo umugabo we yahise amusaba kumumufasha. Gusa koko umwana akigera mu mugongo wa Se yahise asinzira.

Nyirantegerejimana Clementine w’imyaka 36 yadutangarije ko mu mahugurwa bahawe na RWAMREC basanze imirimo myinshi ikorwa n’umugore ku buryo we atagiraga igihe cyo kuruhuka ngo nibwo bumvikanye n’umugabon we ko kugira ngo bafatanye hari imwe n’imwe mu mirimo bafatanya kugira ngo bombi baruhuke cyangwa babashe gutembera.

Ati “Mbere yaravugaga ngo abana ni ab’umugore, twajyana guhinga akicira ku kabari, agataha antonganya ugasa imirimo yose ni jyewe uyihariye mu rugo.”

Uyu mugore ariko avuga ko n’ubundi mu muryango aho atuye byabanje kugorana ko abaturanyi be babyumva aho bavugaga ko ngo yaba yarahaye ‘inzaratsi’ umugabo we. Mu kiganiro twagiranye yahakanye ko atijyeze agira icyo aha umugabo we uretse kuba we ubwe yarahindutse akumva ko agomba gufatanya n’umugore we.

Ati “Abantu kubera ko mu biganiro dutanga dukoresha amashusho bakamenya uko abantu bafatanya, mbere byabayeho habaho akantu ko kumunenga, ariko abantu ntacyo bakibivugaho ni uko twibaniye. Nta nzaratsi namuhaye, ni amahugurwa ya RWAMREC yatugize umwe ubundi urukundo rwacu rurakura rurasagamba, nta kintu namuhaye.”

Kuri Min Nyirasafari ngo “umugabo yaheka umwana, yateka… ariko ntiyatwita cyangwa ngo yonse”

Nyirasafari Eseperance Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yavuze ko buriya ari bumwe mu buryo bwo kuzuzanya no gufatanya mu muryango kubera ko ngo mu mushinga ‘Indashyikirwa’ bigishaga abaturage ko nta murimo ugenewe umwe mu bashakanye by’umwihariko uretse imirimo karemano nko gutwita no konsa.

Ati “Kubyara, konsa ibyo ntabwo wabisiganya umugabo ni iby’umugore, ariko indi mirimo yose yo mu rugo ahari ubwubahane, ahari ubwumbikane ahari, ahari ubwuzuzanye bose bashobora kuyikora. Ni byiza ko uyu mugabo ahetse umwana kuko arabishoboye, kuba yamuheka ari umwana we ni byiza cyane.”

Minisitiri abajijwe niba n’abandi bagabo babikora, yavuze ko ‘ababishaka babikora’ hatitawe ku muco ngo igihe (icyo akora) kitagira icyo cyangiza ku burenganzira bw’umuntu ntacyo bitwaye.

Ati “Hari ibyiza by’umuco tugomba gukomeraho ariko hari n’ibindi (twareka), nta mugore wabaga umuyobozi, niko umuco wari warabishatse ariko ubu bari hirya no hino, barubaka, ni abacuruzi. Kera nta mugore wari wemerewe gucuruza cyangwa ngo afunguze konti ariko ubu turabikora ngo twubake urugo twese hamwe, ibi ntihakagire ubibona nk’ishyano ryaguye.”

David Museruka Umuyobozi w’Umuryango uharanira uburinganire hagati y’umugore n’umugabo ariko hakoreshejwe abagabo (RWAMREC), avuga ko mu mushinga Indashyikirwa bahuye n’imbogamizi y’uko kugira ngo umuntu ahugurwe yumve ibintu byo guharanira uburenganzura bwa mugenzi we bisaba igihe.

Indi nzitizi bahuye nayo ngo ni uko abo bigisha bahinduka ariko kujya gukwirakwiza ubumenyi bahawe mu bandi benshi na byo ngo bigasaba byinshi kuko usanga abatarahinduka baba imbogamizi ku bahindutse bakabaca intege, bababwira ko abagore babahinduye.

Umushinga Indashyikirwa watewe inkunga n’ikigo cy’Abongereza kigamije iterambere (DFID) ukaba waratangiye muri Nzeri 2014 usozwa muri 2018. Wakoreraga mu turere 7 mu gihugu mu mirenge 14, ushyirwa mu bikorwa na Care International, Rwanda Women’s Network na RWAMREC.

Source:Umuseke

Mbitezimana Isaac-Ibisigo.com