Kigali:umunyeshuri witwa Sandrine wa UR ishami rya KIST bamusanze yapfiriye mu kigo,bikekwa ko yishwe

Kigali:umunyeshuri witwa Sandrine wa UR ishami rya KIST bamusanze yapfiriye mu kigo,bikekwa ko yishwe

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru taliki 08 Nzeri, 2019 muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) habonetse umurambo w’umwe mu banyeshuri bahiga witwa Sandrine Imanishimwe w’imyaka 21 y’amavuko, bikekwa ko yishwe. 

Nyakwigendera yigaga mu mwaka wa mbere w’ubutabire muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga

Ni umukobwa ukomoka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Ababonye umurambo we basanze afite igikomere ku mutwe, ndetse ngo yagaragazaga ibimenyetso by’uko yanizwe bikaba bikekwa ko yishwe.

Uyu mukobwa ngo yigaga Ubutabire, umurambo we ukaba wasanzwe hafi y’inyubako yitwa KIST 4, hafi y’amacumbi. Yabonywe n’abakobwa babiri bari batashye basanga agaramye mu kayira kava kuri iriya nyubako kagana ku macumbi.

Bivugwa ko nyakwigendera yari yatashye ubukwe bw’umwe mu barimu bwabereye kuri SOS mu Murenge wa Kacyiru.

Ahagana saa mbiri z’ijoro yatahanye igikapu kirimo imikenyero kugira ngo abone uko agaruka ‘mu birori biherekeza ibirori nyirizina’, ibyo bita “after party” mu Cyongereza.

Amakuru avuga ko iyi “after party” yari bubere mu rugo rw’uwitwa Nepo.

Hari umusore w’inshuti ya Sandrine bari bafitanye gahunda yo kuza gusangira na we ndetse ngo hari  n’undi mukobwa na we wari wavuye i Huye aje kureba uyu musore akaba kandi ngo yari afite na gahunda yo kuza kurara iwe.

Nyuma y’igihe runaka uriya musore tutari buvuge amazina kuko bikiri mu iperereza, ngo yahamagaye Sandrine yumva telefoni ye ntiriho, nyuma aza kubwirwa ko hari abasanze iriya nshuti ye ‘yishwe.’

Ababonye umurambo bavuga ko wari ufite igikomere kinini inyuma ku mutwe ndetse afite urufuzi, hakaba hari amakuru avuga ko bishoboka ko yiciwe ku ruzitiro rwinjira mu kigo k’iriya Kaminuza ariko umurambo ugaterurwa ugashyirwa mu kigo imbere aho bawusanze.

Ifoto Umuseke dukesha iyi nkuru ufite yerekana nyakwigendera aryamye hasi yapfuye yambaye ikoti ry’umukara, ijipo ndende y’igitenge , hejuru yambaye umwenda ufata amabere bita ‘soutien gorge.’

Umurambo we wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha Modeste Mbabazi yabwiye Umuseke ko amakuru ya buriya bwicanyi yayamenye ndetse ko abagenzacyaha batangiye akazi kabo mu gukurikirana ibyabereye muri iriya Kaminuza.

Abakekwaho uruhare muri ubu bwicanyi bagera kuri bane ubu barafunzwe mu rwego rw’iperereza.

Amakuru avuga ko Imanishimwe Sandrine yari afite ababyeyi bombi n’abavandimwe be

 

Abanyeshuri ngo bacitsemo igikuba…

Umwe mu banyeshuri muri iriya Kaminuza yabwiye Umuseke mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ko abanyeshuri bumvise iriya nkuru bagacikamo igikuba. Ngo ntibumva ukuntu mugenzi wabo yiciwe ku ruzitiro rwa Kaminuza yabo ‘akajugunywa’ imbere mu kigo.

Ati: ” Birumvikana ko abanyeshuri bacitsemo igikuba kubera ibyabaye. Babimenye mu gitondo bagira ubwoba.”

Uyu munyeshuri uri mu bamenye iby’urupfu rwa Sandrine mbere y’abandi avuga ko ubuyobozi bwa Kaminuza buri bukoreshe inama abanyeshuri n’abakozi saa yine za mu gitondo( 10h00AM) mu rwego rwo kubahumuriza. Iyi nama irabera mu nzu nini yitwa Muhabura.