Kinyinya: Shanitah wafatanyije na basaza be kwica umugabo we basabwe indishyi ya miliyoni 54Frw

Kinyinya: Shanitah wafatanyije na basaza be kwica umugabo we basabwe indishyi ya miliyoni 54Frw

Baregwa kwica umugabo wa Shanitah bakamusiga mu modoka nyuma bikaza kugaragara ko yishwe. Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2019, Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwasubukuye urubanza rwa Mukamazimpaka Shanitah na basaza be, Janvier Kamayirese na Francois Habimana, baregwa kwica uriya muntu. Abaregera indishyi babwiye Urukiko ko umuryango wifuza izigera kuri miliyoni 54,8Frw, abaregwa baratakamba ngo birenze ubushobozi bwabo.

Baregwa icyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe. Ku ya 1 Ugushyingo urubanza rwabo rwari rwasubitswe kubera ko abaregwa batari bafite ababunganira mu Mategeko.

Baburaniye imbere y’inteko y’abaturage mu Mudugudu wa Kaburahe III, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.

Abaregwa bose bireguye bemera icyaha bakurikiranyweho, basaba imbabazi Abanyarwanda muri rusange ndetse n’inteko iburanisha, bayisaba gusuzuma neza ubwiregure bwabo bakazagabanyirizwa ibihano.

Umunyamategeko wunganira abaregera indishyi bo mu muryango wa Ndahimana Calixte wishwe, yagaragaje ko ubuhamya abaregwa batanze bisobanura ari uburyo bwo kwirengera, ndetse ko bagamije guharabika nyakwigendera.

Avuga ko kuba batasobanuye neza urugendo rw’iyicwa n’umugambi wabyo bikwiye kugenderwaho hateshwa agaciro ubusabe bwabo bwo kugabanyirizwa ibihano.

Yavugiye muri rusange imbumbe y’amafaranga y’indishyi iregerwa n’abo mu muryango wa Ndahimana, ko ari miliyoni 54 824 756 Rwf, hagendewe ku mushahara yahembwaga muri Kompanyi ikora imihanda ya Royal Contractor, ugera ku Frw 381 824.

Me Henriette wunganira umuryango wa Ndahimana, yinjiye mu kirego k’indishyi agaragaza ko umuryango usaba indishyi ugizwe n’abantu ikenda barimo ababyeyi, abavandimwe ndetse n’abana be.

Yasabye Urukiko ko ibikubiye mu busabe bwabo byakubahirizwa kuko ari we [Ndahimana] wari ufite uruhare rukomeye ku mibereho yabo.

Shanitah na basaza be bagaragaje ko umubare w’amafaranga basabwa nk’indishyi z’akababaro ku muryango w’umugabo we [Ndahimana], zirenze ubushobozi bwabo, basaba urukiko kuzasuzumana ubushishozi rugakurikiza amategeko ku myanzuro y’uru rubanza.

Nyuma yo kumva kwisobanura ku mpande zombi, Urukiko rwanzuye ko urubanza rupfundikiwe, imyanzuro yarwo ikazasomwa ku ya 10 Mutarama 2020, saa yine z’amanywa, aho rwaburanishirijwe mu Nteko y’abaturage.

Mukamazimpaka Shanitah na basaza be Janvier Kamayirese na Francois Habimana, baregwa icyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe bwakorewe umugabo wa Shanitah witwaga Calixte Ndahimana, cyakozwe mu gitondo cyo ku wa Mbere taliki 19 Kanama, 2019.