Kinyinya: Wa mugore wafatanyije na basaza be kwica umugabo we baburaniye mu ruhame

Kinyinya: Wa mugore wafatanyije na basaza be kwica umugabo we baburaniye mu ruhame

Muri iki gitondo Mukamazimpaka Shanitah na basaza be Janvier Kamayirese na Francois Habimana bagejejwe imbere y’inteko y’abaturage ngo baburane ku cyaha cy’ubwicanyi bwakorewe umugabo we [wa Shanitah] bakurikiranywego. Urubanza ruri kubera mu mudugudu wa Kaburahe III, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.

Mukamazimpaka Shanitah na basaza be kuri uyu wa Gatanu ubwo bitabaga urukiko rwababuranishirije mu nteko y’abaturage

Abaregwa bose bemeye iki cyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe bwakorewe umugabo wa Shanitah.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere taliki 19 Kanama, 2019 ni bwo abaturage basanze umugabo yapfuye ari mu modoka apfutse ibitambaro ahitwa Rukingu, Akagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Ubugenzacyaha bwakoze iperereza buza gufata umugore wa nyakwigendera na basaza be babiri baza no kwemerera itangazamakuru ko ari bo bamwishe.

Icyo gihe Mukamazimpaka Shanitah yabwiye Abanyamakuru ko uyu mugambi wo kwica umugabo we yawutewe no  kuba umugabo we yaramucaga inyuma kenshi.

Uyu munsi ubwo bazaga kuburanira imbere y’abaturage babwiye Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, basabye ko urubanza rusubikwa, bakabanza kubona ubushobozi bwo kwishyura abazabunganira mu mategeko.

Umushinjacyaha yavuze ko bemerewe kubanza gushaka ababunganira kuko biteganywa n’amategeko bityo ntibazagire impamvu y’urwitwazo.

Uhagarariye abaregera indishyi yemeye ko ubusabe bw’aba baregwa.

Abaregwa bijeje urukiko ko ku itariki ya 01 Ukuboza, 2019  bazaba bamaze kubona abunganizi

Bitewe n’uko tariki ya mbere izaba ari mu mpeza z’Icyumweru, basabye uhagarariye abaregera indishyi ko yatanga indi taliki, asaba ko urubanza rwasubukurwa bukeye bwaho ku itariki 02, Ukuboza, 2019, hakazaba ari ku wa Mbere.

Urukiko rwategetse ko  urubanza rwimurirwa ku itariki ya 6/12/2019, saa tatu za mu gitondo.

Ndayishimiye Francine, umuturage muri kariya gace avuga ko kuba mu baregwa harimo n’umugore  bikwiye kubera isomo bagenzi be bakirinda amakimbirane yavamo urupfu.

Ati: “ Ubu se naburana agatsindwa agafungwa abana be bazaba abande?”

Abandi baturage babwiye Umuseke ko ubutabera bugomba gukora akazi kabwo, uko bikwiye baba abere bakarekurwa kandi bahamwa n’ibyaha bagahanwa hakurikijwe amategeko.

Ubwo bavaga mu mudoko yabazanye

 

Ubuyobozi bwari bwararitse abaturage ngo baze kumva iburanisha ry’uyu munsi