Kirasa Alain nawe yamaze kurega Rayon ayishyuza imishahara atahembwe

Kirasa Alain nawe yamaze kurega Rayon ayishyuza imishahara atahembwe

Uwahoze ari umutoza wungirije mu kipe ya Rayon Sports FC, Kirasa Alain, nyuma yo gutandukana n’iyi kipe akerekeza muri Gasogi United, yamaze kugeza ikirego muri Ferwafa, aregamo ubuyobozi bwa Rayon ko butamuhaye ibyo yemererwaga n’amategeko.

Mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2019-2020, nibwo Kirasa Alain yatangazwaga nk’umutoza wungirije muri Rayon Sports FC, ndetse ahita atangira akazi ariko baza gutandukana ubwo umwaka w’imikino washyirwagaho akadomo kubera Covid-19.

Nubwo Kirasa yamaze kubona akandi kazi, ariko hari amafaranga ubuyobozi bwa Rayon Sports FC bwamugombaga, arimo amafaranga y’umushahara, agahimbazamusyi ndetse n’andi mafaranga ya installation.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa yanditswe n’umunyamategeko wa Kirasa Alain ndetse bikandikwa mu izina rye na Me Uwineza Neema, uyu mutoza yandikiye akanama nkemurampaka ka Ferwafa, asaba ko yahabwa amafaranga, ubuyobozi bwa Rayon Sports FC bumugomba ataherewe igihe kandi yari ayemerewe n’amategeko. 

Amafaranga Kirasa Alain yishyuza, angana na miliyoni n’ibihumbi 350 by’amafaranga y’u Rwanda, akubiyemo imishahara ye, amafaranga ya installation ndetse n’uduhimbazamusyi tw’imikino batsinze  byose hamwe bakaba bikabakaba miliyoni 4.5.

Nkuko bigaragara muri iyi baruwa, mbere yo kwandikira aka kanama nkemurampaka ka Ferwafa, Kirasa yabanje kwandikira ubuyobozi bwa Rayon abusaba ko bakemura ikibazo, nabwo bumusubiza ko bemera bimwe ibindi batabyemera, uyu mutoza ahitamo kwitabaza Ferwafa.

Ibaruwa igaragaza ko Kirasa yibukije Rayon kumwishyura

Akaba undi wahoze ari umukozi wa Rayon uyijyanye mu nkiko, nyuma ya Ndayishimiye Eric Bakame, na Runanira Hamza waregeye Ferwafa ayisaba ko yamwishyuriza amafaranga yari imufitiye kuko yavugaga ko yamwirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uretse Kirasa Alain kandi, umutoza Casa Mbungo nawe yasabye Munyakazi Sadate ko yakemura ikibazo cye cy’amafaranga ataherewe igihe nawe, cyangwa uyu mutoza akazitabaza amategeko akaba ari yo amurenganura.