Kirehe: Jacqueline yatawe muri yombi akekwaho kwica umugabo we amukanze ubugabo kugera abumennye

Kirehe: Jacqueline yatawe muri yombi akekwaho  kwica umugabo we amukanze ubugabo kugera abumennye

Umugore wo mu Murenge wa Kigarama ya Kirehe akurikiranweho kwica umugabo we mu makimbirane yo mu ngo, bivugwa ko umugabo yahungaga aza kugwa umugore amusanga aho yaguye amukanda ubugabo kugera bumenetse.

Ukekwa yitwa Niyegena Jacqueline wo mu Murenge wa Kirehe, yishe Hazadi Yusufu.

Amakuru avuga ko ubwo bari batangiye kurwana umugabo yasumbirijwe ariruka, ageze imbere yikubita hasi. Umugore wari wamwirutseho yahise afata itafari arimukubita mu musaya.

Nyuma ngo yamuvanyemo ipantaro amukanda ubugabo kugeza abumennye. Umugabo abatabaye bamugejeje kwa muganga yapfuye.

Umugore akimara gukora ibyo, yagerageje gutoroka ariko abaturage bahuruza Polisi afatirwa ku mupaka Rusumo, ashyikirizwa RIB.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kirehe.