Kirehe: Uwaregwaga gucuruza urumogi yararashwe arapfa

Kuwa mbere tariki 18 Werurwe 2019 Simbayobewe Jean Baptiste utuye mu mudugudu w’Urugwiro Akagari ka Kagasa Umurenge wa Nyamugari yarashwe n’abashinzwe umutekano arapfa. Bivugwa ko yari amaze gufatirwa mu bucuruzi bw’urumogi akarwanya abamufashe, abaturage bavuga ko yabanje gukubitwa cyane.

Kirehe: Uwaregwaga gucuruza urumogi yararashwe arapfa

Kuwa mbere tariki 18 Werurwe 2019 Simbayobewe Jean Baptiste utuye mu mudugudu w’Urugwiro Akagari ka Kagasa Umurenge wa Nyamugari yarashwe n’abashinzwe umutekano arapfa. Bivugwa ko yari amaze gufatirwa mu bucuruzi bw’urumogi akarwanya abamufashe, abaturage bavuga ko yabanje gukubitwa cyane.

Umuturanyi wa Simbayobewe bakundaga kwita Simba, yabwiye Umuseke ko abasirikare binjiye kwa Simba ahagana saa moya z’umugoroba wo kuwa mbere ngo batangira kumubaza iby’urumogi acuruza.

Uyu ngo yarabihakanye ariko ngo aza kubyemezwa no gukubitwa bikomeye nk’uko uwo muturanyi we abivuga, ndetse abereka rumwe mu rwo yari afite ariko ngo ababwira ko ari urwo anywa gusa atarucuruza. Bahise bamutwara.

Nyuma y’umwanya muto abaturaye hafi hano ngo bumvise havuze amasasu atatu. Bamenya ko ari Simba bari bajyanye urashwe ndetse ngo yahise agwa aho yarasiwe.

Bukeye kuwa kabiri umurambo we wajyanywe ku bitaro bikozwe n’ubuyobozi bw’Umurenge, nyuma bahita bawuha umuryango we maze Simbayobowe ashyingurwa uwo munsi.

Umwe mu bo mu muryango wa Simbikangwa wabonye umurambo we yabwiye Umuseke ko yarashwe isasu rimwe mu mugongo n’andi abiri mu mutwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane tariki 21 Werurwe 2019, umyobozi w’Akarere ka Kirehe yavuze ko aka Karere nka kamwe mu kegereye umupaka gakunze kunyuzwamo ibiyobyabwenge cyane urumogi rujyanwa no mu tundi turere, ngo hashyizweho ingamba zo kubirwanya.

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko Simbayobewe yarashwe agerageza kurwanya abamufashe.

Ati “Ubundi abashinzwe kubahiriza amategeko iyo bagufashe unywa ibiyobyabwenge baba bagomba kuguhana hakurikijwe amategeko, ariko hari abashaka kurwanya abashinzwe umutekano kandi iyo ushaka kubagirira nabi bashobora gufata ingamba mu buryo bwo kwirinda na Simbayobowe niko byagenze, nk’umuturage wacu twarakurikiranye dusanga yashatse kwambura imbunda abasirikare”.

Simbayobewe Jean Baptiste yasize umugore n’umwana umwe.

Iburasirazuba mu karere ka Kirehe

Iburasirazuba mu karere ka Kirehe

Mu murenge wa Nyamugari aho iri shuri riherereye

Mu murenge wa Nyamugari