Kiyovu, Rayon Sports,FERWAFA bifatanyije na Gasogi United yabuze umutoza witabye Imana

Kiyovu, Rayon Sports,FERWAFA bifatanyije na Gasogi United yabuze umutoza witabye Imana

Amakipe atandukanye yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yifatanyije na Gasogi United kuri uyu mugoroba nyuma yaho bitangajwe ko iyi kipe yabuze uwari Team Manager wayo Niyibigira Patrick witabye Imana azize impanuka ya moto.

Niyibigira Patrick yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020 nyuma yaho moto imutwaye yaje kugongana n’imodoka ubwo yageragezaga gukatira igare ari na ko abari bayiriho bahita bitaba Imana.

Gasogi United ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yagize iti: “Umuryango mugari wa Gasogi ushenguwe n’urupfu rutunguranye rw’uwari Team Manager wayo NIYIBIGIRA Patrick wazize impanuka. Gasogi yihanganishije umuryango we n’abasportifu bose muri rusange.”

Iyi kipe ikaba yaje kwihanganishwa n’andi makipe basanzwe bahanganye mu cyiciro cya mbere harimo Rayon Sports yatangaje iti Rayon Sports yifatanyije na Gasogi mu byago byo kubura Team Manager wabo witabye Imana. Twifatanyije kandi n’umuryango wa Patrick NIYIBIGIRA. Imana imwakire mubayo.

Kiyovu Sports na yo yagize iti: Umuryango wa SC Kiyovu Ubabajwe kandi urihanganisha Umuryango wa Gasogi United kubwo kubura Team Manager wabo,Niyibigira Patrick, witabye Imana azize Impanuka twihanganishije Kandi Umuryango we,Imana imwakire mubayo Ni Igihombo kuri Football Nyarwanda.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda na ryo ribinyujije kuri Twitter batangaje ko bifatanyije n’kipe ya Gasogi United ndetse n’umuryango wa Niyibigira Patrick mu gihe abakunzi ba Mukura hamwe n’abandi ba sportif batandukanye na bo bagize umwanya wo gutambutsa ubutumwa bwabo.

Niyibigira Patrick amaze imyaka iyinga itatu ari Team Manager wa Gasogi United. Uyu akaba uretse no gukora aka kazi yaranabaye umusifuzi mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru, aba umutoza mu mikino ngororamubiri ndetse aba umwe mu bakomiseri bayo.