Kiyovu Sports yashatse gutera gapapu Rayon Sports kuri Skol birangira ipfubye

Kiyovu Sports yashatse gutera gapapu Rayon Sports kuri Skol birangira ipfubye

Kiyovu Sports yagiye gusaba Skol kuyibera umufatanyabikorwa irabyanga kuko isanzwe ikorana na Rayon Sports.

Guhera umwaka ushize kuva Perezida wa Kiyovu Sports Mvikiyehe Juvenal yatorerwa kuyobora iyi kipe yagiye gusaba Skol kuyibera umufatanyabikorwa,uru ruganda rwenga ibinyobwa bisembuye rurabyanga.

Nkuko tubikesha Radio Flash fm ngo Kiyovu Sports yabikoze kuko iyi kipe ihuje ibirango na Skol cyane ku ibara ry'icyatsi.

Guhera umwaka ushize Perezida wa Kiyovu Sports yakomeje gusaba ariko Skol ikayisubiza ko bitashoboka kuko isanzwe ikorana na Rayon Sports kandi ari ikipe zihuje byinshi birimo kuba bakina irushanwa rimwe rya FERWAFA.

Rayon Sports na Kiyovu Sports ni ikipe zihora zihangaye nubwo Kiyovu sports idaheruka igikombe cya Shampiyona mu gihe Rayon Sports imaze kugitwara inshuro nyinshi.

Ibi bikaba bije nyuma yuko ikipe ya As Kigali ndetse na APR FC zihora zihanze amaso buri mukinnyi mwiza wa Rayon Sports ngo zimujyane dore ko As Kigali yahinduye ibara ry'umwambaro yakoreshaga igashyiramo ubururu buzwi cyane kuri Gikundiro.

Rayon Sports nyuma yo kwivana mu irushanwa ry'Igikombe cy'Intwari yasimbuwe  na Kiyovu Sport – Ibazenawe.com – Amakuru agezweho, udushya n'udukoryo

Kiyovu Sports yasabye kuba umufatanyabikorwa wa Skol

Rayon Sports' Foreign Players Reject Pay Cut – KT PRESS

Bisanzwe bizwi ko Skol ikorana na Rayon Sports kuva 2014