KNC yababajwe bikomeye n’uko Gasogi United itatomboye Rayon Sports cyangwa APR FC ngo azihe isomo rya ruhago

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United akaba na nyirayo,Kakooza Nkuliza Charles yatangaje ko yababajwe n’uko yatomboye Hope FC aho gutombora ibigugu nka Rayon Sports cyangwa APR FC ngo abyereke ubukana bw’iyi kipe.

KNC ntiyishimiye iyi tombola yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2019,kuko yaje yifuza gutombora imwe mu makipe akomeye mu Rwanda hagati ya APR FC cyangwa Rayon Sports ariko yatomboye Hope FC rugikubita.

Yagize ati “Tubabajwe no gutombora ikipe nto,twashakaga gutombora ikipe nkuru, kugirango tubanze tubikemo Adversiare ubwoba,anarebe ubukaka n’ubushongore bwacu,ntabwo tuje hano gushyushya intebe.Birambabaje kuba ndatomboye APR FC cyangwa Rayon Sport,nibwo mwari kubona Gasogi icyo aricyo na gahunda dufite iyo ariyo."

Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka mu bagabo, kizitabirwa n’amakipe 20 yiyandikishije harimo 12 yo mu cyiciro cya mbere. Ku ikubitiro, amakipe azabanza ahure, haboneke 10 yakomeje n’andi 6 ya yatsinzwe atandagajwe. Uko ari 16 azongera akore tombora y’uko 1/8 kizakinwa. Uko buri cyiciro kizajya gihinduka, hazajya habaho tombola kugeza ku mukino wa nyuma.

KNC yababajwe n’uko Gasogi FC yatomboye Hope FC