Ku myaka 23 Umukinnyi Gasore Sharif wa muvandimwe wa Mangwende yashyinguwe(AMAFOTO)

Ku myaka 23 Umukinnyi Gasore Sharif wa muvandimwe wa Mangwende yashyinguwe(AMAFOTO)

Uwari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Rugby na Lions de Fer Club, Gasore Sharif witabye Imana ku munsi wo ku Cyumweru, yashyinguwe ku munsi w’ejo.

Ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2020, ni bwo uyu mukinnyi akaba na mwishywa wa Mangwende ukinira APR FC yitabye Imana aguye mu kiyaga cya Muhazi.

Umubiri warabuze waje kuboneka ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 14 Nzeri 2020.

Gasore Sharif wari ufite imyaka 23, akaba yaraje gushyingurwa ku munsi w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2020.

Yashyinguwe ku mugoroba w’ejo mu gace ka Buswayilini i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba aho yari atuye.

Gasore Sharif akaba umwana wa mushiki wa Imanishimwe Emmanuel [Mangwende], (Mwishywa we)uretse kuba umukinnyi wa Rugby yanakinnye umupira w’amaguru mu ikipe ya ASPOR FC.

Umukinnyi Gasore Sharif yashyinguwe(AMAFOTO)

Batunganya aho umubiri we ugomba kuruhukira