Kuba abayobozi b’ uturere bareguriye rimwe nta kibazo kirimo ahubwo ikibazo ni uko batujuje inshingano zabo-Perezida Kagame

Kuba abayobozi b’ uturere bareguriye rimwe nta kibazo kirimo ahubwo ikibazo ni uko batujuje inshingano zabo-Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko kuba mu minsi ishize Abayobozi b’ uturere bareguriye rimwe nta kibazo kirimo ko ahubwo ikibazo ari uko batujuje inshingano zabo. Ku kibazo by’ ihohoterwa bimaze iminsi bivugwa yavuze ko nta Munyarwanda ukwiye kubyihanganira kuko atari indangagaciro za Kinyarwanda.

Yabitangarije mu nama ya Biro Politiki yateranyirije hamwe abarwanashyaka ba FPR bagera ku 2000 kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2019.

Perezida Kagame yavuze ko kuba umwaka ushize ubukungu bw’ u Rwanda bwariyongereye ku muvuduko wa 8,5% byaturutse kuri gahunda za Leta n’ ibyemezo yagiye ifata birimo no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Umukuru w’ igihugu yavuze ko mu gihembwe cya mbere cy’ uyu mwaka wa 2019 ubukungu bwazamutse ku muvuduko wa 8.4%, naho mu gihembwe cya 2 buzamuka ku muvuduko wa 12.2%.

Ati “Ibi bitugaragariza ibishoboka. Ntabwo dufite ubushobozi bwo kugera kuri byinshi gusa ahubwo tugomba no kugera kuri iyo ntego”.

Iyi nama ya Biro politiki ya FPR ibaye mu gihe mu ntangiriro z’ uku kwezi kwa 9 abayobozi barenga10 bo mu turere barimo ba Meya 4 beguye mu minsi ibiri.

Perezida Kagame yunze mu byatangajwe na Minsitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu Prof Shyaka Anastase avuga ko kuba aba bayobozi bareguye abandi bakeguzwa nta gikuba cyacitse.

Yagize ati “ Reka mbahe n’ingero noneho. Ejobundi aha nabonye mu makuru ahantu hose muri aka karere n’ahandi bavuga ko ibintu mu Rwanda byacitse; Ngo abayobozi, ba mayors b’uturere bangahe, rimwe bakavuga ko birukanwe ku kazi, ubundi bakavuga ko bakivanyeho. Noneho kuri njye, uko mbibona, ibyacitse ntabwo ari uko ba Mayors birukanwa cyangwa ko bivanyeho. Ibyacitse ni uko batakoze ibyo bakwiye kuba bakora na mbere y’uko bavaho. Kuvaho niwo mwanzuro ukwiye.”.

Perezida Kagame yasabye ko ubutaha abayobozi badakora ibyo bakabaye bakora bazajya beguzwa hatabayeho gutinda kugira ngo babise abandi bashoboye gukora.

Iyi nama kandi ibaye mu gihe mu Rwanda havugwa ibibazo by’ ihohoterwa birimo icya Diane Kamali uvuga ko yahohotewe n’ umunyemari akaba na nyiri televiziyo yitwa Good Rich Dr Francis Habumugisha, ni mu gihe kandi hari abanyeshuri babiri bo mu karere ka Gasabo baherutse gukubitwa n’ abarimu umwe acika ururimi undi akomereka mu isura.

Ibaye kandi mu gihe mu minsi ishize uwari Visi Meya wa Musanze ashinzwe ubukungu n’ iterambere Augustin Ndabereye yakubise umugore we akanamupfura umusatsi.

Perezida Kagame ati “ Iyi miyoborere idahana, idakurikirana, ntabwo ikwiriye RPF. Iyo ubonye ibikorwa nabi ntabwo ubivuga gusa ngo wowe wumve ubaye umwere. Ahubwo urahaguruka ukabyamagana. Iyo niyo RPF”.

Umukuru w’ igihugu yavuze ko mu bahohoterwa abenshi ari abagore, avuga ko mu bantu 10 bahohotewe umwe aba ari umugabo abandi 9 ari abagore.

Ati “ Ariko iyo mico yo guhohotera yavuye he ko atari ikinyarwanda? Mu kinyarwanda bubaha umuntu mukuru, bubaha umwana, byagera ku mubyeyi, ku bari n’abategarugori ho bikaba akarusho”.

Avuga ko hari uburyo busobanutse ihohoterwa rikwiriye kuba birwanwa kuko ngo kutarirwanya naryo bibangamira iterambere.

Ati “ Guhohotera abantu bizana umwuka mubi mu mibereho y’abantu noneho ugasanga babuze nuwo batura ibyo bibazo kuko mu bahohotera harimo n’abayobozi. Ugasanga abaturage babuze uwo batura ibibazo. Bishoboka bite? Mwemera imico imeze ityo kubera iki? Mu miryango mu turere, mu tugari, mu mirenge, ihohotera ni iki? Noneho rero, abayobozi muba muri hehe? Ntore z’umuryango muba muri hehe?”.

Yongeyeho ati “RPF ntabwo ari kuvuga gusa ngo wowe ibyo ntubikora ubwo ukaba wabaye umwere ukaba wabaye RPF. Oya. Njye RPF nzi ni abayobozi n’abayoboke bakora ku buryo, niba ikintu kigaragara ko atari kizima ntugikora, ariko ntanubwo wihanganira abagikora. Naho wowe gusa kugenda mu nzira ukavuga ko uri umwere ngo uri RPF, ukabona abakora ikibi ugahita ukagenda ngo uri RPF? Ntabwo uriyo urabeshya.”

Impanuka zo mu muhanda

Mbona za raporo ziva hirya no hino mu gihugu. Iz’abapolisi cyane cyane, turatakaza abantu benshi muri accident. Kandi njye nkasubirayo akenshi hari n’ubwo aba polisi baba batanyandikiye icyabiteye, nkababaza nti byaturutse ku ki?

Icyambere banyereka ni umuvuduko ukabije (overspeeding), ariko bakaza no kukubwira bati n’uwirukaga twasanze atanumva cyangwa atanumvaga na mbere yuko akora impanuka kubera ko yari yanyoye.

Ibindi ni imodoka zitujuje ibyangombwa. Ibyangombwa bikwiye kuba byuzuye kubera ko niko bigenda ntabwo wagendera mu modoka idafite feri.

Ariko rero byashoboka bite? Twakwirinda gute ihohoterwa, twakwirinda gute ibintu bikorwa bidafite ibyangombwa?

Perezida Kagame yakomoje ku bayobozi bavuga ibyo batahagaezeho ati “ Ubaza abayobozi bakakubwirako bimeze neza, wakomeza kubaza ibibazo bagatangira kuguhunga. Bikaza kuvamo ko mu by’ukuri "ntabwo nagiyeyo", ni ibyo bambwiye. Ukageraho ukaba umuyobozi utirebera ubwirwa gusa.”