Kwambara ubusa imbere y’imbaga y’abantu byahesheje umuhanzikazi wo muri Uganda Sheebah inzu y’igitangaza[AMAFOTO]

Kwambara ubusa imbere y’imbaga y’abantu byahesheje umuhanzikazi wo muri Uganda Sheebah inzu y’igitangaza[AMAFOTO]

Hari abantu batandukanye bakora ikintu bafite intego ihambaye bashaka kugeraho nk’uko hari n’abandi batagira intego yejo hazaza ibyo niko biba bigaragazwa na bamwe mu batuye Isi, Ubu umuhanzikazi Sheebah Karungi yaremeye yambara ubusa imbere y’imbaga ngo ashaka amafaranga yo kuzubaka inzu ye bwite none yabigezeho.

Imyaka yari ibaye uruhererekane uyu muhanzikazi ashaka ko azatura mu nzu ye, Sheebah uhamya ko abantu bamusetse kuva kera ngo yambara ubusa ku rubyiniro ngo ariko hari benshi babikunze bigatuma ibitaramo bye byitabirwa cyane kandi bishyurira kureba ubwambure bwe.

Amakuru yo kuba Sheebah yiyujurije inzu niwe ubwe uyashimangira ,ndetse na Mariam Jumba umwe mu bavandimwe be akaba n’umuhora hafi mu bya muzika ahamya ko inzu ya etaje yamaze kuzura usibye ko hasigaye amasuku mu nzu no kuyisiga amarange y’akataraboneka muri Uganda.

Iyi niyo nyubako igeretse umuhanzikazi Sheebah yujuje

Sheebah yamamaye mu ndirimbo nka;nkwatako,ice cream,Binkolera,john rembo na famer yakoranye na Eddy Kenzo yabiciye bigacika muri Afurika yose.