kwigereranya na Mose kwa Sadate wegujwe atageze ku ntego ye byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga

kwigereranya na Mose kwa Sadate wegujwe atageze ku ntego ye byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga

Nyuma y’uko RGB ihagaritse uwari umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, uyu mugabo yasezeye ku bakunzi b’iyi kipe avuga ko atabashije gusoza ibyo yatangiye ariko impinduka zari zikwiye, ni ibintu bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bamushimiye abandi baramugaya.

Nyuma y’ibibazo byari bimaze iminsi muri Rayon Sports, ku munsi w’ejo ku wa Kabiri ni bwo RGB nyuma yo gusuzuma ibibazo biri muri Rayon Sports yafashe umwanzuro wo guhagarika komite nyobozi ya Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate.

Abanyijije ku rukuta rwe rwa Twitter, Munyakazi Sadate yazeye abakunzi b’iyi kipe ashimira abo babanye mu rugendo rwo kubaka Rayon Sports y’umwuga ngo ntibyari byoroshye ariko byari bikwiye.

Yakomeje avuga ko atabashije kugeza Rayon Sports aho yashakaga kuyigeza ameze nka Moise utarabashije kugeza Abisirayeli mu gihugu cy’isezerano akakirebesha amaso gusa.

Yagize ati“ “Mfashe uyu mwanya nshimira abo twabanye mu rugendo rwo kubaka Rayon Sports y’umwuga kandi ikorera mu mucyo, ntabwo byoroshye ariko byari bikwiriye.”

“Icyo nsabye umukunzi wa Rayon wese ni uguharanira ubumwe bwacu kandi tukazashyigikira ubuyobozi bushya kugira ngo bwuse ikivi cyatangiwe. Moïse (Musa) yambukije aba Israël Inyanja Itukura ariko ntiyageze mu gihugu cy’isezerano gusa yakirebesheje amaso ye, ibyiza biri imbere. Buri munsi Rayon Sports.”

Ubu butumwa ntabwo bwakiriwe neza n’abakunzi ba Rayon Sports aho bamwe bamushimiye ko yatumye hagaragara ikibazo kiri muri Rayon Sports kikaba kigiye gukemuka, ni mu gihe abandi bamunenze cyane.