Kwizera Olivier yashimiwe cyane n’abatoza b’Amavubi kuko ariwe wabahesheje amanota abiri

Kwizera Olivier yashimiwe cyane n’abatoza b’Amavubi kuko ariwe wabahesheje amanota abiri

Umunyezamu wa mbere kugeza ubu mu kipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports FC, Kwizera Olivier, yashimiwe imyitwarire ye mu mikino ibiri aheruka gukinira Amavubi bakabonamo amanota abiri.

Nyuma y’imyaka ibiri adahamagarwa mu kipe y’igihugu Amavubi, Kwizera Olivier wa Rayon Sports FC, yongeye guhabwa icyizere n’abatoza b’ikipe y’igihugu, yongera guhabwa umwanya ubanzamo mu bakinnyi 11.

Imikino ibiri u Rwanda ruheruka gukina na Cape Verde, ndetse yombi bakayinganya 0-0 nta kipe ibonye izamu ry’indi, Kwizera Olivier yitwaye neza ku kigero cyo hejuru ndetse bamwe banahamya ko ari we mukinnyi witwaye neza kuri iyo mikino yombi uko ari ibiri.

Umutoza mukuru w’Amavubi, Mashami Vincent, abajijwe icyo uyu munyezamu yongereye mu kipe aho agarukiye, yamushimiye cyane uburyo yabafashije, ndetse ahamya ko iyo atahabwa byari kugorana cyane.

Ati “Iyi mikino ibiri, Olivier yatugumishije mu mukino iminota yose. Umukino ubanza i Praia yatugumishije mu mukino iminoya yose, n’uyu munsi byagenze uko nubwo tutari twuzuye. Ndamushimira ku giti cye uko yitwaye.”

Ubusanzwe, Kwizera Olivier ntawe ushidikanya ku mpano afite yo gukina mu izamu, ariko akanengwa ko ajya akora amakosa ya hato na hato atuma ikipe y’igihugu itakaza amanota.