Leta ntiyigeze ibuza abaturage kwambara udupfukamunwa-Magufuli

Leta ntiyigeze ibuza abaturage kwambara udupfukamunwa-Magufuli
Perezida wa Repubulika ya Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli kuri uyu wa 21 Gashyantare 2021 yavuze ko Leta ye itigeze ibuza abaturage kwambara udupfukamunwa mu buryo bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Yabitangarije abakirisitu bateraniye muri misa yabereye muri Kiliziya, Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Petero, iherereye mu mujyi wa Dar es Salaam.

Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ryerekeranye n’ijambo rya Magufuli, rigira riti: “Yasobanuye ko Leta itigeze ibuza abaturage kwambara udupfukamunwa birindi ikwirakwira rya Virusi yya Korona, ahubwo yasabye ko Abanyatanzaniya bakoresha udupfukamunwa twakorewe imbere mu gihugu zirimo iza MSD cyangwa se izikorwa n’Abanyatanzaniya.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko impamvu Leta isaba ko hakoreshwa udupfukamunwa dukorerwa muri Tanzania, ari uko utwinjizwa mu gihugu duturutse mu mahanga tutizewe.

Uyu Mukuru w’Igihugu yakomeje asaba Abanyatanzaniya gukomeza guhangana n’iki cyorezo, basenga Imana kugira icyirukane, ndetse bakoresha uburyo bwabo gakondo.

Guhera muri Kamena 2020, Perezida Magufuli yatangaje ko icyorezo cya Covid-19 kitakiri muri Tanzania, asaba abaturage gukomeza ibikorwa byabo byose ndetse anababwira ko atari ngombwa ko bambara udupfukamunwa.

Yavuze kandi ko igihugu cye kitazemera kwakira inkingo z’iki cyorezo, kuko zishobora kuba zabateza ibyago, asaba ko ahubwo bakoresha uburyo gakondo mu kukirwanya.

Aherutse guca amarenga y’uko iki cyorezo cyaba kikiri muri Tanzania, ubwo yasabaga abaturage kongera gutakambira Imana, ikakibakiza. Ni nyuma y’iminsi bivugwa ko hari abo gikomeje kwica, barimo abasirikare batandatu bakomeye ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Leta, John Kijazi.

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0