Leta ya Botswana igiye kujuririra icyemezo cy’urukiko rwakuyeho amategeko ahana ubutinganyi

Leta ya Botswana igiye kujuririra icyemezo cy’urukiko rwakuyeho amategeko ahana ubutinganyi

Guverinoma ya Botswana yatangaje ko igiye kujuririra icyemezo cy’Urukiko rukuru, ruherutse kwemeza ku mugaragaro ko ubutinganyi atari icyaha gikwiye guhanwa mu mategeko y’icyo gihugu.

Mu kwezi gushize nibwo Urukiko rukuru rwatesheje agaciro amategeko yashyizweho mu gihe cy’ubukoloni, yateganyaga igifungo kigera ku myaka irindwi ku bantu babonana bahuje ibitsina, ruvuga ko binyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Uyu mwanzuro wishimiwe na benshi muri iki gihugu no hanze yacyo, bawufataga nk’intambwe nziza mu kubahiriza uburenganzira bw’abatinganyi muri Afurika.

Intumwa Nkuru ya Leta ya Botswana, Abraham Keetshabe, mu itangazo yashyize ahagaragara yavuze ko abacamanza bafashe uwo mwanzuro bakoze amakosa.

Ati "Nafashe umwanya nsoma neza icyemezo cy’urukiko cy’amapaji 132, nza kubona ko abacamanza bakoze amakosa yatumye bagera kuri uyu mwanzuro.”

Yongeyeho ko azageza ubujurire mu rukiko ku bw’uwo mwanzuro.

Abacamanza batatu bo mu rukiko rukuru rwa Botswana bari bavuze ko nta muntu ugomba kwimwa uburenganzira kubera uko abayeho, kuko bigira ingaruka ku muryango mugari.

Uyu mwanzuro w’urukiko wafashwe nyuma y’ikirego cyagejejwe mu rukiko n’umunyeshuri wavugaga ko Isi yahindutse ku buryo ahantu henshi ubutinganyi bumaze kwemerwa, asaba ko no muri Botswana budakomeza kwitwa icyaha.

Ibihugu bitandukanye byo muri Afurika nka Angola, Mozambique na Seychelles byakuyeho amategeko ahana ubutinganyi. Ni mu gihe mu majyaruguru ya Nigeria, Sudani, Somalia na Mauritania, ubutinganyi buhanishwa igihano cy’urupfu.

Abatinganyi n'abashyigikiye ibi bikorwa bo muri Botswana bari bishimiye icyemezo cy'Urukiko rukuru