Leta yahombejwe miliyari 220Frw yakoreshejwe nabi mu itangwa ry’amasoko mu myaka itatu

Leta yahombejwe miliyari 220Frw yakoreshejwe nabi mu itangwa ry’amasoko mu myaka itatu

Umugenzuzi Mukuru w’Imanari ya Leta, Obadih Biraro yatangaje ko leta yahombye aakayabo ka miliyari zisaga 220Frw binyuze mu makosa yakozwe mu itangwa ry’amasoko ya leta aho hari ayatanzwe adafitiwe ubushobozi ndetse n’amasoko ba rwiyemezamirimo batsindiye ariko bakayata batarangiye imirimo.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’imari wasojwe ku wa 30 Kamena 2019, igaragaza ko hari amasezerano yatanzwe mu gupiganirwa amasoko ya leta, muri yo hagaragaramo icyuho cy’amasezerano yazimye kandi leta yarayatanzeho amafaranga ndetse n’amasoko atangwa n’inzego cyangwa ibigo bya leta adafitiwe ingengo y’imari.

Iyi raporo igaragaza ko mu myaka itatu ishize uhereye mu 2019 kujya inyuma hari amasezerano y’amasoko y’amasoko ya leta yakozwe nabi harimo ayasinziriye, ayatawe na ba rwiyemezamirimo n’ayakererewe yose asaga 80 afite agaciro ka milyari 220.5Frw.

Muri aya mafaranga harimo asaga miliyari 48 yo muri iyi ngengo y’imari y’umwaka uri gusozwa wa 2019/2020.

Muri ayo harimo icyuho cy’amasezerano yazimye kandi leta yarayatanzeho amafaranga, ba rwiyemezamirimo batsindiye amasoko bagata imirimo itarangiye kandi barishyuwe amafaranga ndetse n’amasoko atangwa n’ibigo bya leta adafitiwe ingengo y’imari.

Imwe mu mishanga irimo kubaka amasoko, imihanda, ibikorwaremezo by’amazi n’amashanyarazi, kugura ibikoresho byo mu biro, ibigenewe uburezi n’ibindi biri mu byatanzweho amasoko ya Leta.

Bamwe mu baturage baganiriye na RBA, bavuze ko hari ibikorwa byatangiye kubakwa na ba rwiyemezamirimo nyuma bakaza gusiga imirimo itarangiye bityo n’ibyo bari biteze kubona muri iryo terambere ntibabigereho.

Aba baturage batanga ingero z’amasoko ndetse n’imihanda yagiye yubakwa yagera hagati ba rwiyemezamirimo bakabisiga bitarangiye bityo ntibikoreshwe.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadia Biraro yavuze ko ikibabaje ari uko inama batanga zakosora iyi mikorere mibi igaragara mu masoko ya leta itubahirizwa.

Yavuze ko hari amasezerano 55 arimo miyari 100.7Frw yadindiye , amasezerano 10 arimo miliyari 7Frw [aba baragiye], ndetse n’amasezerano 18 yasinyiwe muri miliyari 112.5Frw.

Yakomeje agira ati “Ni ukuvuga ngo biraho biracecetse. Hari ayakerewe, ayatawe burundu hakaba na yayandi biri aho biricicekeye ntibijya imbere cyangwa imbere ariko rwiyemezamirimo n’uwamuhaye isoko baricecekeye.

Ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), butangaza ikibazo cy’ubumenyi buke bw’abashinzwe gutanga amasoko mu bigo bya leta no kudakurikiza icyo itegeko riteganya aribyo ntandaro y’amakosa agaragara mu itangwa ry’amasoko.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzuzi mu itangwa ry’amasoko ya Leta ,Buziga Gorette, yagize ati “Ubundi muby’ukuri itegeko riteganya uko iyo habaye igihombo kigomba kugaruzwa kuko rwiyemezamirimo aba yaratanze ingwate iyo atujije inshingano ya ngwate irafatirwa.”

Yakomeje avuga ko “Itegeko rivuga ko urwego rutagomba gutanga isoko rutabifitiye ubushobozi bwo kuzishyura iryo soko, aho niho tugikeneye gushyira imbaraga.”

Ikibazo cy’umutungo wa leta ukoreshwa nabi cyangwa ukanyerezwa n’abayobozi, cyagarutsweho n’Umukuru w’Igihugu, ubwo yari ayoboye Inama Nkuru ya Komite Nyobozi ya RPF yabereye ku cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi, i Rusororo, ku wa Gatanu tariki 26 Kamena 2020.

Perezida Kagame yavuze ko ibi bibazo ahanini bituruka kuri ruswa ari nayo mpamvu abona igihugu gifite ibyorezo bibiri aribyo COVID-19 na ruswa, ariko aca amarenga ki icya ruswa agiye kukirwanya kandi azagitsinda kikaranduka burundu.