Lil G yabwiye abamwibasiye ngo kuko yasokoje nk'abagore ko ari imburamukoro kandi ko ubugabo butaba mu misatsi

Lil G yabwiye abamwibasiye ngo kuko yasokoje nk'abagore ko ari imburamukoro kandi ko ubugabo butaba mu misatsi

Lil G yavuze ko abantu bamwibasiye kubera ukuntu yasokoje umusatsi we ari aba baba babuze ibyo bakora kandi ko ubugabo butagaragarira mu misatsi ahubwo ari mu bikorwa.

Mu mpera z’icyumweru gishize, umuhanzi Karangwa Lionel wamenyekanye nka Lil G yibasiwe n’abantu batandukanye bitewe n’ifoto ye yagiye hanze afite umusatsi udefirije yafunze shinyo.

Iyi foto yatumye yibasirwa n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko yigize nk’umugore ndetse ko ari ryo tandukaniro yavugaga azerekana n’aba umugabo.

Aganira na ISIMBI dukesha iyi nkuru, yavuze ko ubugabo butagaragarira mu misatsi ndetse ko ababivuga baba babuze ibyo bakora.

Ati“Biriya narabibonye, ariko ntabwo ubugabo bugaragarira ku misatsi, bugaragarira kucyo utekereza, ku bikorwa. Ariko na we niba urimo kutureba uzi ko wabitinzeho, sinzi niba wararebaga imishinga wari ufite cyangwa ku giti cyawe wibagirwe ko hari ibintu bikureba, biguhangayikishije, rwose ufite umwanya mwinshi nanjye uzagerageze umpeho narawubuze.”

Lil G kandi yavuze ko ibyo abantu bavuga byose bimwereka ko hari icyo aba yarakoze, kandi burya ngo uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina.

Akomeza avuga ko n’ubwo hari abamugaye ariko hari n’abandi bamushimye bamubwira ko afite umusatsi mwiza, ngo abantu bakwiye kureba ibibareba kuko ntabwo bazi n’imvune yawo kuko kugira ngo awugire waramuvunnye.