Lion Gaga yatunguranye mu ndirimbo ye nshya abambwa ku musaraba

Lion Gaga yatunguranye mu ndirimbo ye nshya abambwa ku musaraba

Lion Gaga ukora umuziki wiganje mu njyana ya Reggae wavuzwe cyane ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ba Intwari’ arimo abakobwa bambaye ubusa hejuru bigateza impaka, noneho yashyize hanze indirimbo arimo kubambwa nka Yesu.

Iyi ndirimbo ya Lion Gaga yayise ‘Uhoraho yavuze ko icyabimuteye ari ukugaragaza ubutumwa buri muri Zaburi.

Ati “Urebye muri Coronavirus nagize umwanya wo gusoma Bibiliya, nyuma yabyo mpita nandika indirimbo nyikuye mu ijambo riri muri Zaburi ya 142. Ndangije rero mpita nkora amashusho atambutsa ubutumwa, anabutangana uburemere.”

Arakomeza ati “Navuga ko ari ibintu byanjemo mu bihe bya Coronavirus, muri iki gihe cy’icyorezo hari ukuntu ubuzima bwaducanze. Kubambwa nka Yesu byo byaturutse ku kuba narashakaga gutanga ubutumwa ntibibe bimwe byo kujya imbere ya Camera, mu ndirimbo hejuru y’umusaraba usanga nanditseho Zaburi 142."

Zaburi ya 142 ikubiyemo isengesho ry’umuntu utotezwa. Hari aho igira iti “Ndanguruye ijwi ntabaza uhoraho, ndanguruye ijwi ntakambira uhoraho. Ndamutekerereza akababaro kanjye, ndamurondorera akaga ndimo.”

Uyu mugabo yabajijwe ukuntu yatangiye kuririmba indirimbo abantu bashobora gufata nk’aho ari iz’Imana kandi benshi bamuzi mu zavugwagaho gutanga ubutumwa buganisha ku gutera akabariro, avuga ko nk’umuhanzi nta mupaka agomba kugira.

Mu minsi ishize yari yashyize hanze indi ndirimbo irimo amagambo ajyanye no gutera akabariro, ayita ‘Rekura amazi’.

Lion Gaga yitwa Gaga Jean Bosco afite izindi ndirimbo zikoze mu njyana ya Reggae ndetse afite album yuzuye. Uyu musore w’imyaka 33, yatangiye umuziki mu 2012.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na David Pro muri Future Records, mu gihe amashusho yakozwe na Eliel Sando.

Iyi niyo Ndirimbo Uhoraho ya Lion GAGA