Lionel Messi nawe yifatanyije n’isi yose gusingiza Cristiano Ronaldo

Lionel Messi nawe yifatanyije n’isi yose gusingiza Cristiano Ronaldo

Rutahizamu wa FC Barcelona akaba na Kapiteni wayo,Lionel Messi yatangaje ko yatunguwe n’imyitwarire ya Cristiano Ronaldo kuwa Kabiri ubwo yasezereraga Atletico Madrid wenyine aho yahishuye ko yari yiteze ko iyi kipe yo muri Espagne ibasezerera.

Messi ntiyatanzwe gusingiza Cristiano Ronaldo kuko ngo yatunguwe n’uko yafashije Juventus gusezerera Atletico Madrid yari yabatsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa 1/16 cy’irangiza cya UEFA Champions League.

Yagize ati “Ndatekereza ko ibyo Cristiano Ronaldo yakoreye Juventus bitangaje.Numvaga ko Atletico ikomeye cyane batabasha kuyisezerera ariko yagize ijoro ryiza ibifashijwemo na Cristiano Ronaldo watsinze ibitego 3.”

Si Lionel Messi watangajwe nibyo Cristiano Ronaldo yakoze mu ijoro ryo kuwa Kabiri taliki ya 12 Werurwe 2019,kuko n’ibyamamare bitandukanye birimo Rio Ferdinand byemeje ko Ronaldo ari akamana gato ka UEFA Champions League.

FC Barcelona ya Messi nayo yaraye inyagiye Lyon ibitego 5-1,ikatisha itike yo kwerekeza mu mikino ya ¼ aho ishobora gutombora Juventus muri tombola iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu taliki ya 15 Werurwe 2019 saa saba.Messi yavuze ko yatangajwe n’imikinire ya Ronaldo kuwa kabiri