Malia Obama yongeye kwibasirwa bikomeye nyuma y'amafoto yashyize hanze ari ku mucanga yambaye bikini [AMAFOTO]

Malia Obama yongeye kwibasirwa bikomeye nyuma y'amafoto yashyize hanze ari ku mucanga yambaye bikini [AMAFOTO]

Umwana w’imfura w’uwahoze ari perezida wa USA,Barrack Obama,yafotowe amafoto menshi yambaye utwenda tw’imbere ubwo yari yasohokeye ku mucanga wa Miami kuwa Gatandatu.

Malia Obama ukunze kuvugwaho imyitwarire idahwitse yo gukunda abagabo cyane,yongeye kuvugwa cyane mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kubera aya mafoto yambaye Bikini ubwo yari yasohokanye n’inshuti ze 3 ku mucanga wa Miami.

Malia wiga muri kaminuza ya Harvard iri mu zikomeye ku isi,yahisemo gufata ikiruhuko yerekeza ku mazi bituma abanyamakuru bongera gukwirakwiza amafoto ye dore ko yaherukaga kuvugwa ubwo yari mu mujyi wa London ari kumwe n’umukunzi we Rory Farquharson bari kunywa itabi.

Malia ntiyagaragaye ari kumwe n’uyu Mwongereza bakundana,kuko yari yasohokanye n’inshuti ze 3.

Malia yari yafashe ikiruhuko cyo kujya kurwanya ubushyuhe bwari kuri dogere 40 ndetse agomba gusubira muri kaminuza ya Harvard mu mpera z’iyi weekend.