Manzi Thierry na Mutsinzi Ange ngo ntibarabona itandukaniro riri hagati ya Rayon Sports na APR FC

Manzi Thierry na Mutsinzi Ange ngo ntibarabona itandukaniro riri hagati ya Rayon Sports na APR FC

Ange Mutsinzi na Manzi Thierry (Kapiteni wa APR FC) bavuye mu ikipe ya APR FC bavuga ko bataratangira kubona itandukaniro hagati ya Rayon Sports na APR FC ubu bakinira, cyane ko ngo yose ari amakipe akomeye.

RadioTV10 iganira n’aba bakinnyi bari mu bavuye mu ikipe ya Rayon Sports, nyuma y’umukino ikipe ya APR FC yatsinzemo Heegan FC ibitego 4-0 ku munsi w’ejo, bavuze ko ubu bahagaze neza mu ikipe ya APR gusa ko nta tandukaniro bari batangira kubona muri iyi kipe n’iya Rayon Sports bahozemo, ndetse ko n’abafana babakiriye neza.

Kugeza ubu aba bakinnyi kimwe na bagenzi babo bafashije ikipe ya APR FC kugeza aka kanya, itarinjizwa igitego muri iri rushanwa rya Cecafa Kagame Cup.