Manzi yahisemo guceceka ku birego ashinjwa na Rayon Sports yamurekuye

Manzi yahisemo guceceka ku birego ashinjwa na Rayon Sports yamurekuye

Inkuru y’Umukinnyi Manzi Thierry uvugwaho kugumura abandi yari abereye Kapiteni mu Ikipe ya Rayon Sports n’ubu iracyagarukwaho, Umuseke  dukesha iyi nkuru wagerageje kuvugana n’impande zombie, Ubuyobozi bwa Rayon Sports budutangariza ko uriya mukinnyi yagumuraga abandi, ndetse agashyira iterabwoba ku buyobozi, Manzi Thierry mu butumwa bugufi yabatangarije ko yahisemo gucece.

Manzi Thierry yandikiye Umuseke ko kuri kiriya kibazo yahisemo guceceka ntakivugeho

Muri Rayon Sports ntihajya haburamo amakuru, abakinnyi bayo kuva ku mukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro bakinnyemo na Marines FC tariki 13 Kamena batangiye igisa no kwigumura, ubuyobozi bugashinja Kapiteni Manzi Thierry kuba inyuma yabyo.

Ibi birego byagize ingaruka kuri uyu mukinnyi warekuwe kimwe na mugenzi we Niyonzima Olivier bita Sefu, nubwo basaga n’abafatiye runini iyi kipe.

Me Muhirwa Fred ni Visi Perezida wa Rayon Sports yabwiye Umuseke ati “Abakinnyi bahembwe ku itariki 4 Kamena bahembwe umushahara w’ukwezi kwa gatanu, ni ibintu bitajya bikunda kubaho ku yandi makipe yo mu Rwanda, ariko abo bakinnyi banze kujya muri ‘local’.”

Icyabaye ni uko abakinnyi ba Rayon Sports bageze hafi y’ahakorerwa imyitozo mu Nzove bagapandura basubira i Kigali kandi barateguraga umukino wo kwishyura wa Marines FC, ubanza bari bawutsinze 1-0 i Rubavu.

Manzi Thierry ngo yabakuye mu modoka n’abadafite amafaranga ya tike arayabaha.

Me Muhirwa avuga ko ubuyobozi bwakurikiranye iki kibazo bugasanga abakinnyi babikoze kubera ko batahawe uduhimbazamusyi two ku mikino ya As Kigali bakinnyi nay o bwa mbere mu Igikombe cy’Amahoro (Frw50 000) n’agahimbazamusyi ko ku mukino ubanza wa Marines FC (Frw 25 000Frw) kuri buri mukinnyi.

Ati “Ukibaza ukuntu umukinnyi wahembwe yigaragambya kubera ibihumbi 75Frw by’agahimbazamusyi.”

Ikipe ya Rayon Sports ivuye gukina na Marines FC mu mukino wo kwishyura bawutsinze bigoranye ibitego 2-1, abakinnyi bataye ifunguro inshuro ebyiri bari bateguriwe n’ikipe, i Rubavu muri Africana n’ahitwa Noney in Honey ku Ruyenzi, ibyo Rayon Sports ivuga ko byayiteje igihombo.

Muhirwa ati “Ubuyobozi bwagiye kubonana n’abo bakinnyi bwasuye ikipe, Kapiteni avuga ko abakinnyi ari abe, ko ari we bigomba kubazwa, ko igihe bizakomeza (kudahabwa agahimbazamusyi) imyigaragambyo izakomeza.”

Rayon Sports nta kirarane yari ifitiye Kapiteni wayo n’abandi bakinnyi mu bijyanye n’imishahara, ikamurega ko yayokeje igitutu anayishyiraho iterabwoba (chantage).

Manzi Thierry uvugwa cyane muri iki kibazo  yasubije ubutumwa yandikiwe kuri uyu wa gatatu tariki 19 Kamena.

Ati “Njyewe wigeze wumva hari icyo nabivuzeho, n’ahandi hose ku maradiyo koko ndugu yangu? Ikiza wakora ibyo baguhereye ibisobanuro ariko njyewe ntacyo niteguye kubivugaho, habe wowe abe n’abandi.”

 

Amakuru ahari ni uko nyuma y’ibi byose Rayon Sports yishyuye abakinnyi amafaranga y’uduhimbazamusyi yari ibafitiye.

Manzi Thierry yakinnye mu makipe anyuranye mu Rwanda arimo na Rayon Sports aherukamo