Mayor wa Gakenke asubiza Perezida ati “Ni izina ry’Imana ikibazo ke nkimenyeye aha!

Mayor wa Gakenke asubiza Perezida ati “Ni izina ry’Imana ikibazo ke nkimenyeye aha!

Twagerageje gusubiramo mu nyandiko uko ikiganiro hagati y’Umuturage wo muri Gakenke, Rudahunga Benjamin yaregeye Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kabiri tariki 8 Gicurasi uko yambuwe imitungo ye atekewe imitwe, akabwirwa ngo nagende ‘arye ibigori yaratsinzwe!’ Mayor wa Gakenke yarahiye izina ry’Imana abwira Perezida Kagame ko ikibazo acyumviye aho.

Mayor wa Gakenke NZAMWITA Deogratias yabwije ukuri kose Perezida Kagame ko atigeze amenya ikibazo cy’umuturage

Ikiganiro…..

Umuturage Rudahunga Benjamin ati “Nyakubahwa Perezida nahuye n’ikibazo c’akarengane, umugabo w’umucire yaraje afata inzu zanje akoresheje inyandiko z’impimbano, ndegera Porokireri abica amazi, nja Kacyiru naho babica amazi.

Perezida Paul Kagame– Umukire yafashe inzu zawe kubera iki?

Umuturage, Rudahunga – Yakoresheje impapuro mpimbano ajyana mu Rukiko, n’ubu ndazifite hano naregeye na Porokireri biranga, bagahamagaza uwo mugabo yagerayo nta kintu bakoze…

Perezida Paul Kagame – Uwo mugabo ni nde?

Umuturage Rudahunga – Ni Nturanyi Nicolas atuye mu Ruhengeri, amazu ganje agarimo.

Perezida Kagame – Nta bayobozi wabibwiye se?

Umuturage Rudahunga – N’izo mpapuro ndazifite …

Perezida Kagame – Buretse, nta muyobozi wabibwiye yaba Mayor, cyangwa undi muyobozi muri aba?

Umuturage Rudahunga – Nta hantu ntageze na nabibwiye Guverineri, arambwira ngo ningende ndye ibigori, ngo naratsinzwe.

Perezida Kagame – Guverineri wuhe?

Umuturage Rudahunga – Uriya wavuyeho (umenya ari …) Ndongera mbibwira Porokireri na Minisitiri yaje mu Gakenke abona ko izo mpapuro ari impimbano.

Perezida Kagame – Mayor waramubwiye?

Umuturage Rudahunga – Arabizi n’icyo kibazo cyamugezeho …

Perezida Kagame – Buretse, ikibazo warakimubwiye

Umuturage Rudahunga – Iiii! Izo mpapuro ndazifite n’aha ngaha, ni Mayor wa Gakenke.

Perezida Kagame – Mayor ari hano? Uratwumva gusa wicecekeye…?

Mayor wa Gakenke, NZAMWITA Deogratias – Ni izina ry’Imana Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, uyu mugabo nibwo mubonye bwa mbere! Kuko abaturage bose bazana ibibazo dufite aho tugenda tubyandika ariko ikibazo cy’uyu nkimenyeye aha!

Perezida Kagame – Niba icymviye aha genda umusange akubwire ibye byose, ugomba kugikemura….Mwe murashaka kumurisha ibigori gusa!!!

Perezida Kagame yavuze ko n’ibindi bibazo bitasubijwe muri iriya nama, yasabye abaturage kubigeza ku bayobozi bagahabwa akazi ko kubikemura.

Umuturage Rudahunga Benjamin avuga uko yambuwe n’umukire w’i Musanze

Perezida Kagame yasekejwe n’uko umuturage bamubwiye ngo nagende arye ibigori