Mazimpaka Andre wari umuzamu wa Rayon Sports yasinyiye Gasogi United

Mazimpaka Andre wari umuzamu wa Rayon Sports yasinyiye Gasogi United
Ikipe ya Gasogi United, kuri uyu wa gatanu yatangaje ko yamaze gusinyisha André Mazimpaka wari umuzamu w’ikipe ya Rayon Sports.

Gasogi United yavuze ko Mazimpaka André yayisinyiye amasezeramo y’umwaka umwe ariko ashobora kongerwa.

Iti: "Mazimpaka Andre wari umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports yasinyiye Gasogi United amasezeramo y’umwaka umwe ushobora kongerwa."

Mazimpaka André yinjiye muri Gasogi United nk’umusimbura wa Kwizera Olivier wayisohotsemo mu kwezi gushize akerekeza muri Rayon Sports. Mazimpaka agomba kwishakamo uzajya abanza mu kibuga hagati ye na Cyuzuzo Aimé Gaël usanzwe muri Gasogi.

Mazimpaka André yari umukinnyi wa Rayon Sports kuva muri Mutarama 2018, nyuma yo kuyigeramo avuye mu kipe ya Musanze FC yo mu majyaruguru y’igihugu.

Uyu muzamu wanakiniye ikipe ya Mukura VS ndetse n’amakipe atandukanye yo mu mujyi wa Kigali, ni umwe mu bafashije cyane Rayon Sports gutwara igikombe cya Shampiyona y’umwaka wa 2018/2019 nyuma yo kungukira ku makosa ya Bashunga Abouba.

Mazimpaka yari yararangije amasezeramo yari afitanye na Rayon Sports, gusa ahitamo gutandukana na yo nyuma yo kubona ubuyobozi bwayo bugenda biguru ntege mu bijyanye no kumwongerera amasezerano, ndetse no gusanga nta bushake bufite bwo kumuha ibyo yabusabaga.

What's Your Reaction?

like
1
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0