Me Emmanuel Altit wunganira Kabuga Felicien avuga ko agomba kugirwa umwere mu gihe atarahamwe n'icyaha

Me Emmanuel Altit wunganira Kabuga Felicien avuga ko agomba kugirwa umwere mu gihe atarahamwe n'icyaha

Me Laurent Bayon et Me Emmanuel Altit bunganira Kabuga Félicien,bavuze ko umukiliya wabo agomba guhabwa uburenganzira bwo kwitwa umwere mu gihe cyose atarahamwa n’ibyaha ashinjwa nk’uko biteganywa n’iri hame mpuzamahaha. Ndetse bakaba bagiye kuregera ku kuba yariswe ‘Umujenosideri’ ataranakandagira mu rukiko.

Uyu mugabo ufatwa nk’uza ku ruhembe mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, yafashwe mu mpera z’icyumweru gishize hakoreshejwe imbaraga n’amayeri bidasanzwe bya Police yo mu Bufaransa aho yafatiwe.

Me Laurent Bayon et Me Emmanuel Altit  bunganira uyu mugabo wari umaze imyaka 26 ashakishwa, baravuga ko uburenganzira bw’Umukiliya wabo bwo gufatwa nk’umwere mu gihe atarahamwa n’ibyaha; bwahonyowe.

Bavuga ko umukiliya wabo yamaze guhamwa n’ibyaha ataraburana kuko “Bamaze kumugaragaza nk’umwe mu ba Jenosideri b’ibanze b’Abanyarwanda mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ryasohowe n’Ubushinjacyaha bukuru ndetse na Jandarumori y’igihugu (by’u Bufaranda) ryasohowe tariki ya 16 Gicurasi 2020, mu gihe urubanza rwe rutaranatangira.”

Aba banyamategeko bagiye kuregera urukiko rw’i Paris kuba umukiliya wabo yarahonyorewe ihame ry’uburenganzira mpuzamahanga (Présomption d’Innocence).

Mu itangazo bashyize hanze ejo hashize, batangira bagira bati «Felicien Kabuga afite uburenganzira ku ihame ryo kwitwa umwere  ku bwo kuba ari umuntu ndetse n’isura ye.”

Kabuga Felicien w’imyaka 84 y’amavuko, nyuma y’iminsi itatu afashwe yahise ajyanwa gufungirwa muri Gereza yitwa la Santé iherereye ku muhanda la Santé ari na ho azaba acumbikiwe mu bihe azaba yitaba Urukiko rwo mu Bufaransa (Cour d’appel de Paris).

Biteganyijwe ko Kabuga azagezwa imbere y’Uru rukiko, ku wa Gatatu w’Icyumweru gitaha tariki ya 27 Gicurari ubwo azaba aburana ku kuba yakohererezwa Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha cyangwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye.

Me Laurent Bayon et Me Emmanuel Altit bamwunganira bo bavuga ko umukiliya wabo adashaka koherezwa i Arusha mu rukiko rusa nk’aho runafite ububasha bwisumbuyeho kuba rwamuburanisha kuko Ubushinjacyaha bwarwo ari bwo bwashyize hanze impapuro zo kumuta muri yombi.

Kabuga Félicien akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, akaba yari umwe mu bantu bahigwa bukware ku Isi dore ko USA yari yarashyizeho agashimwe ka miliyoni 5 USD ku muntu uzatanga amakuru y’aho aherereye.

Ni umwe mu bashinze Radio rutwitsi ya RTLM yamamaje ikaninjiza mu bantu ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe.

Me Emmanuel Altit avuga ko kavuga yakwitwa umwere mu gihe atarahamwa n'icyaha

Kabuga uherutse gufatirwa mu Bufaransa i Paris