Menya byinshi utaruzi ku’ ntambara yiswe iy’iminsi itandatu

Menya byinshi utaruzi ku’ ntambara yiswe iy’iminsi itandatu

Iyi ni intambara Israel yagabye ku bihugu by’Abarabu. Kuva Israel yabona ubwigenge muri 1948, yahise itangira urugamba rwo kwemeza Abarabu ko ari igihugu gifite ubusugire ko ntawe ugomba kukivogera.

Kubera ko cyari kirimo kwiyubaka wasangaga ibihugu bituranye nacyo bidashaka kubona Israheli nk’igihugu gifite ingufu muri kariya karere.

Israel yagabye ibi bitero mu rwego rwo guca intege abanzi bayo muri kiriya gihe cyarangwaga n’urwikekwe hagati y’Abarabu n’Abayahudi

Hari impamvu nyinshi zitangwan'abahanga baba baratumye iriya ntambara iba. Muri zo harimo gushotorana kwa hato na hato kwabaga hagati y’ibyo bihugu byombi.
Israel ikimara kuzamura Idarapo ryayo, hakurikiyeho kwirema k’udutsiko tw’insoresore tugamije kubuza Abayahudi amahoro.

Ariko no ku ruhande rwa Israel naho hari intagondwa zitari zoroheye Abarabu, ugasanga buri ruhande ruhora rucungira urundi hafi.

Ibi byatumaga amahoro agenda agerwa ku mashyi. Ibyo byatumwe Umuryango w’Abibumbye wohereza ingabo zifite inshingano zo gukurikirana ukuntu amahoro ashobora gushinga imizi cyane cyane ko hari hashize iminsi Israel ifitanye ibibazo na Misiri bipfa Umuhoora wa Suwezi (Canal of Suez).
Ariko kubera ko Israel itashaka ko hari igihugu cy’Abarabu cyayitanga kubarasa,yahisemo gufata iya mbere yohereza ba Maneko bayo.

Umwe imwohereza mu Misiri witwaga Refaat Al-Gammal.Agezeyo yemeje ubutasi bwa Misiri ko Israel idashobora kuzigera itera Misiri inyuze mu kirere ,ngo kuko nta ndege yari ifite zihagije kandi ngo ko ibyayibera byiza ari guca ku butaka.Misiri yarabyemeye.

Israel nanone yohereje undi mutasi w’inararibonye witwaga Eli Cohen muri Siriya ngo yige agace k’ikibaya cya Golani, ikibaya kiri hagati ya Israel na Siriya ,gifatwa nk’ahantu hafite agaciro mu mayeli ya gisirikare kandi koko byaragaraye igihe Israel yaterage Siriya.

Eli Cohen amaze kuba inshuti ikomeye n’Abanyasiriya bakomeye yabonye uburyo bwiza bwo kwiga ako gace maze akajya yoherereza amakuru Mossad(ikigo cy’ubutasi cya Israel). Yaje gufatwa aramanikwa i Damas arapfa.

Uko intambara yagenze muri make

Israyeli imaze kubona amakuru ahagije no kumenya ibibuga by’indege bya Misiri ndetse n’ubumenyi ku kibaya cya Golani, Generali Yeshayahu Gavish yahise atangira gutegura uko ibitero kuri Misiri byazagenda.
General Yitzak Rabin we yitaye ku kuntu bazatera Misiri banyuze mu butayu bwa Sinayi.

Siriya nayo yari yaramze kwigwaho neza kubera amakuru Cohen yari yarahaye Mossad nayo ikayaha Tsahal(Ingabo za Israel).

Imyiteguro yose imaze kurangira ,ingabo za Israel zagabye ibitero bitunguranye kuri Misiri. Siriya yo bari bayiteze iminsi.

Misiri niyo yabanje gukubitwa n’amabombe ya Israel.Icyo gihe Misiri nicyo gihugu cyari gifite indege nyinshi zikomeye za Gisirikare mu bihugu byose by’Abarabu.
Ibi byatumye Israel ihitamo kubanza kurwana na Misiri.Ku butaka hari ingabo zikomeye ziyobowe n’Abajenerali nka Ariel Sharon, Israel Tal, Shmuel Gonem, Yossi Peled n’abandi.

Izo ngabo zagiye zihura n’ibibazo kuko nk’izari ziyobowe na Ariel Sharon zari zigiye gutsindirwa mu majyepfo ya Sinayi ariko iza Yossi Peled ziramugoboka.
Ku rundi ruhande Israel yagiye kubona ibona ingabo za Yorudaniya zitangiye kuyigabaho ibitero.

Misiri yasabye Jorudaniya kubiyifashamo.Kubera ko Israel yari imaze gukoresha imbaraga nyinshi itera Misiri byarayigoye kurwana na Yorodaniya ariko kubera ko nta kundi yari kubigenza Abajenerali bayo bakoze iyo bwabaga n’ingabo zabo barwana ku mpamde zombi kandi baratsinda.

Inama y'abaminisitiri yarateranye yiga ku cyakorwa. Haje gufatwa umwanzuro ko Yorodaniya nayo igomba guterwa.Abajenerali nka Yigal Allon na Menahem Begin bo ndetse babibonyemo uburyo bwo guhita Israel yigarurira na Yeruzalemu.

Umusada w’intwaro bawukuraga muri Leta zunzu bumwe z’Amerika no mu bindi bihugu by’inshuti.
Urugamba rero rwahise rufata indi ntera.Nubwo bwose ibintu bagenze kuriya ,Intambara yarangiye Israel itsinze urugamba.

Gusa ariko ntabyayibujije gukomeza gutinya ko Abarabu bazihoorera.Ubwo bwoba bwaje kuba impamo muri 1973 ubwo ibihugu by’Abarabu birangajwe imbere na Misiri na Siriya bwagabaga ibitero bikomeye kuri Israel mu Ntambara yitiriwe Yom Kippur,(Ubundi Yom Kippur niwo Munsi Mutagatifu ukomeye mw’Idini ry’Abayahudi kurusha iyindi)