Michael Sarpong yashimiye abafana b’amakipe atandukanye bamugeneye inkunga y’ibyo kurya

Michael Sarpong yashimiye abafana b’amakipe atandukanye bamugeneye inkunga y’ibyo kurya

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mata 2020, abafana b’amakipe atandukanye yo mu Rwanda bakusanyije inkunga y’ibiribwa bayishyikiriza rutahizamu w’Umunya-Ghana, Michael Sarpong, uherutse kwirukanwa na Rayon Sports.

Inkunga yahawe uyu mukinnyi ni iy’ibiribwa birimo umuceri, kawunga, amavuta yo guteka, amata, ibikoresho by’isuku n’ibindi biherekejwe n’ibahasha y’ibihumbi 100 Frw.

Abinyujije kuri Instagram, Michael Sarpong yashimiye abafana bamuhaye inkunga kubera urukundo bamugaragarije.

Ati “Ndashimira cyane umuryango w’abakunzi ba siporo mu Rwanda ku bw’urukundo bangaragarije muri ibi bihe by’ingenzi. Nzi ko buri gihe munshyigikira. Muri abantu beza kandi mufite umuco wo kwishimira. Nongeye kubashimira kuri iki gikorwa cyantunguye. Ndabakunda Banyarwanda, by’umwihariko abakunzi b’imikino mu Rwanda. Imana ikomeze kubaha imigisha itagabanyije..Amena.”

Avuga ko kandi mu gihe azaba agiye gukina hanze, ahari amakipe menshi amwifuza, azajya agaruka mu Rwanda kuko azahakumbura cyane.

Ku wa Kane tariki ya 23 Mata nibwo Rayon Sports yafashe icyemezo cyo gusesa amasezerano y’uyu mukinnyi kubera amagambo yavugiye mu itangazamakuru ko umuyobozi wayo, Munyakazi Sadate, adafite ubushobozi bwo kuyobora iyi kipe.

Ibi bikaba byari biturutse ku kuba Rayon Sports yaratangaje ko yahagaritse imishahara y’abakinnyi uhereye muri Werurwe 2020 nyuma yo kubyumvikanaho n’abakinnyi.

Sarpong avuga ko nta kibi yakoze, ahubwo yarwanaga ku burenganzira bwe kuko nta muyobozi wari waregereye abakinnyi ngo bamwemerere guhara imishahara uhereye muri Werurwe.

Uyu mukinnyi uheruka umushahara wa Mutarama 2020, yishyuza Rayon Sports ibihumbi 5$ nk’igice cy’amafaranga itamwishyuye ayisinyira mu 2018 ndetse n’uduhimbazamusyi tw’imikino itandatu.

Kuba inkunga yagombaga guhabwa n’abafana ba Rayon Sports muri iki cyumweru atarayihawe, byatumye abakunzi b’amakipe atandukanye biyemeza kumushakira ibimutunga muri ibi bihe bya Coronavirus.

Michael Sarpong yageze mu Rwanda muri Kanama 2018, avuye iwabo muri Ghana, afasha Rayon Sports kwegukana Shampiyona ya 2018/19, aho yatsinze ibitego 16.

Ni we watowe nk’umukinnyi w’umwaka wa Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2018/19.