Miggy yifurije Kiyovu Sports intsinzi anashimangira ko igomba gutsinda Rayon Sports byanze bikunze

Miggy yifurije Kiyovu Sports intsinzi anashimangira ko igomba gutsinda Rayon Sports byanze bikunze

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi na KMC yo muri Tanzania, mbere yuko hakinwa umukino wa shampiyona y’u Rwanda wa 11 uza guhuza abakeba, we yashimangiye ko ikipe y’Urucaca iza kurarana amanota atatu yuzuye kuri uyu munsi.

Mu gihe habura amasaha make ngo ikipe ebyiri z’abakeba zisobanure ku munsi wa cumi na rimwe, amagambo akomeje kuba menshi, yaba mu bakunzi b’Urucaca ndetse no mu bakunzi ba Gikundiro, cyane ko izi kipe zahoze ari abakeba kuva mu myaka yo ha mbere.

Ni umukino biteganyijwe ko ubera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ku isaha y’i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Gusa uyu mukino, ntabwo uvugisha abafana gusa, ahubwo birarenga ugasanga guhangana kw’aya makipe yombi byafashe indi ntera.

Umwe mu bakinnyi bakiniye ikipe ya SC Kiyovu ariko usigaye ukina mu gihugu cya Tanzania muri KMC, ari we Mugiraneza Jean Baptiste, yifurije ikipe y’Urucaca intsinzi ariko anashimangira ko amanota atatu ataha ku Mumena iri joro.

Miggy abinyujije kuri status ye ya WhatsApp yagize ati “SC Kiyovu iratsinda uyu munsi.”

Yashimangiye koKiyovu itsinda

Mu yindi post ya Miggy yagize ati “Mbifurije amahirwe menshi ku mukino w’uyu munsi, Nyagasani Abe mu ruhande rwanyu, maze amanota atatu atahe ku Mumena.”

Ati atatu atahe ku Mumena

Ubwo Mugiraneza Jean Baptiste yari akiri mu Rwanda mu kipe ya APR FC, yigeze kuvuga ko atazigera na rimwe akinira ikipe ya Rayon Sports FC yahoze ari umukeba wabo ubwo yari agikina mu Rwanda.

Uyu mugabo ukina hagati mu kibuga, akaba atarabasha kubona umwanya ubanzamo muri KMC yo muri Tanzania, cyane ko umutoza wamuzanye aha (Jackson Mayanja) yamaze gutandukana n’iyi kipe.

Miggy yizeye ko Urucaca rutsinda

Rayon iracakirana n'umukeba wayo