Min Nyirarukundo Ignatienne yavuze ko kwahukana ari umuco mwiza

Min Nyirarukundo Ignatienne yavuze ko kwahukana ari umuco mwiza

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ignacienne Nyirarukundo avuga ko iyo umugore yahukanye biba ari ikintu kiza kuko byereka iwabo ko aho yashatse hari ikibazo gikeneye gukemurwa.

Min Nyararukundo yabivugiye kuri radio Rwanda, mu kiganiro cyatambutse kuri uyu wa 17 Gicurasi 2020 cyavugaga ko muryango nyarwanda utekanye ushingiye ku ngo zitekanye.

Yemeza ko ubusanzwe abagize umuryango aribo bagomba gufata iya mbere mu kwikemurira ibibazo hanyuma abandi bakaza babunganira aho biri ngombwa.

Avuga ko kugira umurango utekanye bireba mbere na mbere abawushinze.

Kuri we kandi ikibabaje ni uko nta bashakanye(umugabo cyangwa umugore) bagikunda kujya kugisha inama abaturanyi cyangwa abandi bagize umuryango.

Yongeyeho umugore iyo umugore yahukanye ntawagombye kubifata nabi ahubwo ko ari ibintu byiza bituma ab’iwabo n’abandi babona ko hari ikitagenda mu rugo rwe, bityo bakaba bakumira.

Ati: “ Buriya kwahukana ni umuco mwiza. Ni ukumenyesha umuryango ko hari ibitagenda neza. Ni ukubabwira ko n’ubwo bibwiraga ko ibintu bigenda neza, ahubwo hari ibitagenda neza.”

Avuga ko ibi butuma umuryango nyarwanda ufatanya mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo, abantu bagafatanya muri urwo rugamba.

Ababyeyi ntibagahatire abana babo gushaka kuko bakuze…

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Ignacienne Nyirarukundo yagaye  ababyeyi bashyira igitutu ku bana babo babasaba kubaka urugo.

Yavuze ko ubusanzwe gushaka ari ikintu abantu bategura neza, bakagikora babishaka nta gitutu.

Nyirarukundo yagize ati: “Ntabwo rwose ababyeyi bagombye gushyira ‘harassment’ ku bana ngo nibubake urugo kuko bishobora gutuma bashaka bahubutse ntiruzarambe”

Avuga ko ababyeyi bagombye kumva ko kubaka urugo ari inshingano umuntu afata kandi ko utarwubatse cyangwa utinze kurushinga ntawagombye kumucira ho iteka.