MINEDUC igiye kujya yitangira ibizami bisoza umwaka ikigo kigize make umuyobozi yirukanwe

Minisiteri y’ Uburezi yambuye abarimu bo mu mashuri abanza n’ ayisumbuye uburenganzira bwo gutegura ibizami bisoza igihembwe n’ ibisoza umwaka nk’ uko byatangajwe n’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi.

MINEDUC igiye kujya yitangira ibizami bisoza umwaka ikigo kigize make umuyobozi yirukanwe

Minisiteri y’ Uburezi yambuye abarimu bo mu mashuri abanza n’ ayisumbuye uburenganzira bwo gutegura ibizami bisoza igihembwe n’ ibisoza umwaka nk’ uko byatangajwe n’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi.

Dr Munyakazi mu kiganiro yagiranye n’ abarezi bo mu karere ka Muhanga yavuze ko abarimu bajyaga bategura ibizami bisoza umwaka n’ ibisoza igihembwe abanyeshuri bakabitsinda ariko bagatsindwa ibizami bya Leta kuko mwarimu yabazaga ibyo yigishije rimwe na rimwe atarigishije agendeye ku nteganyanyigisho.

Minisitiri Munyakazi yavuze ko Minisiteri y’ uburezi igiye kwandikira uturere itumenyesha uyu mwanzuro. Ngo ibazwa ryo mu cyumweru n’ iryo ku kwezi niryo mwarimu yemerewe gutegura, naho ibizami bisoza igihembwe bizajya bitegurwa n’ akarere , ibisoza umwaka bitegurwe na Minisiteri y’ Uburezi.

Yagize ati “Turasaba akarere, muri iki cyumweru turabandikira amabarwa ko ibizamini trimestriel bigomba kuba bisa bya p1 kugera muri S6. Bitwereka abana bize icyo gihembwe mu karere icyo bavanyemo. Icyo kizajya kigenzurwa na Minisiteri kugira ngo irebe ko kigendeye kuri porogaramu, ibizamini by’ umwaka ni Minisiteri izajya ibyitegurira byose. From p1 to S6 kababayeho”

Abarezi bavuga ko iki cyemezo ari cyiza kuko kizatuma abanyeshuri bakora cyane n’ abarimu bikaba uko. Ngo bizongera imitsindire n’ ireme ry’ uburezi.

Umwe mu barezi bo mu karere ka Muhanga yagize ati “Birumvikana ko hari uruhare bizagira mu mitsindire y’ abana. Abarimu n’ abayobozi nitubishyiramo ingufu twizeye ko bizatanga umusaruro mwiza”

Umuyobozi w’ ishuri yagize ati “Bizatuma natwe abayobozi uwakoraga yumva bitamureba abishyiramo imbaraga kuko bigiye kuba ibintu biri rusange ku rwego rw’ igihugu”

Minisiteri y’ Uburezi yavuze ko ikigo kizajya kigira amanota make muri ibi bizami abayobozi bacyo bazajya birukanwa. Gusa umuntu yakwibaza niba umwarimu yakosora abanyeshuri be aziko abanyeshuri nibagira amanota make umuyobozi we azirukanwa ntabahe menshi kugira arengere umuyobozi we, cyangwa ngo yimane amanota ku bushake igihe afitanye ikibazo n’ umuyobozi we