Minisiteri ya Siporo irashishikariza abaturage gukora Siporo, cyane abo mu ntara bigaragara ko bagabanutse muri iki gihe cya Covid-19

Minisiteri ya Siporo irashishikariza abaturage gukora Siporo, cyane abo mu ntara bigaragara ko bagabanutse muri iki gihe cya Covid-19

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko mu igenzura yakoreye mu mijyi itandatu yiganjemo iyunganira Umujyi wa Kigali, yasanze abakora siporo baragabanutse muri ibi bihe bya Coronavirus.

Guhera tariki ya 8 Kamena uyu mwaka, nibwo imwe mu mikino irimo siporo ikorwa n’umuntu ku giti cye, yemerewe gusubukurwa mu bice byinshi by’igihugu, ariko hakurikizwa amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Tariki ya 5 Nyakanga, Minisiteri ya Siporo yakoze igenzura ku buryo aya mabwiriza yubahirizwa, hagaragazwa ko hakirimo icyuho kuko hari abibagirwa gusiga intera hagati yabo n’abandi no kutambara neza udupfakamunwa.

Ku Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2020, iri genzura ryakomereje mu Mijyi yunganira uwa Kigali ariyo uwa Musanze, Rubavu, Huye, Muhanga na Nyagatare, kongeraho Akarere ka Bugesera.

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko yasanze umubare w’abakora siporo muri ibi bihe bya Coronavirus uri hasi, ibibutsa ko kuyikora ari ngombwa, ariko hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Iti “Iri genzura ryagaragaje ko muri utu turere abitabira siporo bakiri bake. Minisiteri ikaba ikomeza gushishikariza Abanyarwanda kwitabira siporo cyane cyane izikorwa n’abantu ku giti cyabo, bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

Kugeza ubu siporo zemerewe gusubukura ni iyo kunyonga igare, gutwara imodoka, Tennis, Golf, kugenda n’amaguru (Hiking), Imikino ngororamubiri, Cricket, Boxing (Iteramakofe), Imikino Nyarugamba (Karate, Kung Fu, Taekwondo, Judo), Skating, Kumasha, Badminton, Aerobic na Gymnastics.

Tariki ya 15 Werurwe 2020 nibwo ibikorwa byose by’imikino byahagaritswe mu Rwanda, umunsi umwe nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko hari umurwayi wa mbere wa Coronavirus wabonetse mu gihugu.

Tariki ya 5 Gicurasi, Minisiteri ya Siporo yagiranye inama na Komite Olempike n’abahagarariye imikino, hemezwa ko hafi imikino (amarushanwa) ishobora gusubukurwa ari muri Nzeri.