Minisitiri Gatete Claver ari mu bayobozi RIB iri gukurikirana kubera umutungo wa Leta yakoresheje nabi

Minisitiri Gatete Claver ari mu bayobozi RIB iri gukurikirana kubera umutungo wa Leta yakoresheje nabi
Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda, Gatete Claver akurikiranwe na RIB hamwe n’abarimo Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Rwamuganza Caleb kubera ibyaha bakekwaho birimo kunyereza umutungo wa leta.

Dosiye ya Minisitiri Gatete irimo uwahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ibikorwaremezo, Rwakunda Christian ndetse na Serubibi Eric wayoboraga Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire.

Ubushinjacyaha buvuga ko hanyerejwe miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, ku nzu umunyemari witwa Rusizana Aloys yagurishije leta ku mafaranga miliyari 9.8 RWF kandi yari ifite agaciro ka miliyari 7.6 RWF.

Guhendesha leta nkana

Mu rubanza rwa ba Caleb Rwamuganza rwabaye tariki ya 18 na 19 Kamena 2020, aba bayobozi n’ababaye bo barezwe ’guhendesha leta’ bagatuma inzu ya Rusizana Aloys igurwa amafaranga arenze agaciro kayo.

Gusa bose bagiye babihakana, ahubwo bashyira mu majwi Min. Gatete na Amb. Musoni James (ubu asigaye ahagarariye u Rwanda muri Zimbabwe) nk’abayobozi babahaye amabwiriza yo gukora ibiganiro byo kuyigura. Caleb Rwamuganza wayoboye ibiganiro byo kugura iyi nzu mu kwiregura, yavuze ko yabiyoboye abitegetswe na Minisitiri Gatete.

Nk’uko Umuseke wabitangaje tariki ya 19, umunyamategeko Me Abayo Jean Claude wari uhagarariye Serubibi Eric yabwiye ubushinjacyaha ko Musoni James wari Minisitiri w’Ibikorwaremezo yabwiye Rwankunda ko avuye mu biro bya Perezida, amusaba ko inzu ya Rusizana igomba kugurwa mu gihe kitari kirenze amezi abiri.

Aba baregwa bose icyo gihe babwiye urukiko ko ibyo babazwa, byakabaye bibazwa aba ba Minisitiri Gatete na Ambasaderi Musoni.

BBC yavuganye n’uri kuvugira Urwego rw’Ubugenzacyaha, Dominique Bahorera kugira ngo imenye uko dosiye ivugwamo Minisitiri Gatete ihagaze, atangaza ko hari abayobozi bakekwaho gusesagura ibya rubanda n’imitungo ya leta, ati: "Uwo muminisitiri uvuze ari muri abo bari gukorwaho iperereza."

Gusa iri perereza riri gukorwa Minisitiri Gatete adafunzwe, ahubwo ari mu mirimo ye nk’uko Bahorera yakomeje abwira iki gitangazamakuru.

What's Your Reaction?

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0